Huye: Abagize itsinda ry’abacuruza urumogi bane bafashwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kamena 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rirwanya ibiyobyabwenge (ANU), kuwa Kane w’iki cyumweru ryafashe abagabo bane bakuraga urumogi mu gihugu cy’u Burundi bakaza kurucuruza mu Rwanda.

Bafatanwe ibiro 10 by’urumogi, bafatirwa mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba mu kagari ka Gitwa mu mudugudu wa Rebero.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abafashwe ari Karambizi Jean Damascene w’imyaka 54, Buhiga Faustin w’imyaka 47, Habumugisha Samuel na Nkundimana Jeremie w’imyaka 39.

CIP Twajamahoro avuga ko kugira ngo aba bantu bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage avuga ko Karambizi acuruza urumogi afatanyije na bariya bagenzi be.

Yagize ati “Ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rimaze kumenya aya makuru abapolisi bashatse nomero ya telefoni ya Karambizi bamuhamagara nk’abakiriya bamubwira ko bashaka urumogi. Karambizi yababwiye ko rutaraza ariko yarutumije i Burundi niruza azababwira.”

Tariki ya 24 Kamena saa moya z’ijoro abarundi baruzaniye Karambizi ku Kanyaru, yoherezayo Buhiga Faustin ngo ajye kuruzana. Buhiga amaze kurugeza i Tumba kwa Karambizi, mu gitondo tariki ya 25 Kamena nawe yahise ahamagara ba bakiriya ngo baze kurutwara.

Ati “Abaje gutwara urwo rumogi biyise abakiriya, basanze kwa Karambizi hari bariya bagabo bane harimo Habumugisha Samuel na Nkundimana Jermie baje kugura urumogi bafatirwa mu cyuho.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yashimiye umuturage watanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rwo kurwanya ibyaha no kubikumira bitaraba.

Yaburiye abaturage bakomeje kujya mu gihugu cy’u Burundi gukurayo ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendo, ababwira ko ku bufatanye n’abaturage bazafatwa bashyikirizwe ubutabera, abasaba kubireka.

Bariya bagabo uko ari bane bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .