Yabigarutseho mu biganiro itsinda ry’Abadepite yari ayoboye ryagiranye n’agize Koperative COAMMU ihinga ibigori, Itsinda Icyerekezo rikora ubudozi n’ubukorikori, Koperative Duterimbere Art Gishamvu ibaza ibikoresho by’ubugeni mu biti ndetse na Koperative ikora ubucuzi yitwa COFOGI.
Nyinawumuntu Pélagie wo itsinda ryitwa Icyerekezo, rikorera mu Kagari ka Nyakibanda, mu Murenge wa Gishamvu, yagaragaje ko kudoda byatumye abasha kwikemurira ibibazo ndetse akaba akataje mu iterambere.
Ati “Naguze imashini imfasha kudoda mu gihe ncitse imirimo isanzwe y’ubuhinzi simpfe ubusa, nkadoda bikampa amafaranga yatumye ngura amatungo, nishyura amafaranga y’ishuri y’abana bane mfite, nkanababonera imyenda y’ishuri byoroshye kuko nyidodera."
Dusabimana Eugène, w’imyaka 29, utuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Nyakibanda, Umurenge wa Gishamvu, yagaragarije intumwa za rubanda ko nyuma yo kwinjira mu bikorwa by’ubugeni bikamuteza imbere, ubu asigaye anigisha urundi rubyiruko umunani na bo ngo bazashobore kwiteza imbere.
Dusabimana Eugène ubu yinjiza hafi ibihumbi 100Frw ku kwezi, avana mu bukorikori bwo kubaza inkongoro, inkoni z’abageni, udusekuru, inyamaswa ziboneka muri pariki n’ibindi, kandi akomeje kubishyiramo imbaraga.
Nsabimana Jean Paul na we ukorera muri koperative ibaza imitako ati" Iwacu nta sambu bigeze bampa ariko ubu mfite ishyamba naguze mu mafaranga nkura mu bukorikori. Mfite igipimo cya kawa 800, narubatse mfite umugore n’abana bane bose babayeho neza. Tuba muri EjoHeza, dutanga mituweli n’ibindi, kandi byose ni uyu mwuga.’’
Depite Mussa Fazil Harerimana yashimye umuhate w’abaturage mu bikorwa bitandukanye bakora, abasaba kurushaho gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo bagure ibyo bakora birimo kongera ibikoresho bakenera mu mirimo nk’imashini zihutisha akazi n’ibindi.
Muri rusange, ibibazo byagiye bigaragazwa birimo kutagira umuriro uhagije wafasha mu kuzana imashini zifite imbaraga mu kubaza, abahinzi b’ibigori binubira ko hari abaguzi b’umusaruro wabo batubahiriza amasezerano mu kugura umusaruro wose baba bemeye, bibakenesha, kudasobanukirwa neza uko bagera ku nguzanyo zihendutse bafashijwe na BDF bataramenya neza n’ibindi.
Gahunda yo gusura abaturage yatangiye ku wa 26 Mutarama 2025, ikazasozwa ku wa 3 Gashyantare 2025 mu ntara zitandukanye, mu gihe mu Mujyi wa Kigali bizakorwa hagati ya tariki ya 8-9 Gashyantare 2025.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!