00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Humuza yatangije urubuga rw’ibiganiro bihuza urubyiruko rwa Afurika

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 June 2022 saa 01:52
Yasuwe :

Humuza Gisa Roick, Umunyarwanda wiga ibijyanye n’imiyoborere muri University of Rome "Tor Vergata" mu Butaliyani, mu biganiro bye agaragaza ko ikimushishikaje ari ukugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye n’umugabane wa Afurika muri rusange ndetse n’imibereho y’abawutuye.

Mu rwego rwo kugera kuri iyi ntego, yatangije gahunda y’ibiganiro izwi nka ‘The Global Africa Youth Dialogue’ ihuriza hamwe urubyiruko rwa Afurika ruba hirya no hino hagamijwe kubera hamwe uko rwagira uruhare mu iterambere n’ibyemezo bifatwa kuri uyu mugabane.

Iyi gahunda ihuza urubyiruko rukomoka muri Afurika ariko uyu munsi rukaba ruba ku yindi migabane kubera impamvu zitandukanye zirimo n’amasomo rwasabye guhabwa umwanya kugira ngo narwo rugire uruhare muri gahunda z’iterambere z’ibihugu rukomokamo ndetse runagishwe inama aho biri ngombwa.

Ku nshuro ya mbere, ibi biganiro byabereye mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani byitabirwa n’abahagarariye Ambasade z’ibihugu bitandukanye bya Afurika i Burayi, abayobozi b’ibigo bya Leta n’iby’abikorera, abarimu muri kaminuza, abashakashatsi ndetse n’urubyiruko rw’Abanyafurika ruba hirya no hino muri Afurika.

Aba bose bareberaga hamwe uko urubyiruko rwa Afurika cyane cyane uruba mu mahanga rwagira uruhare muri gahunda z’iterambere ry’uyu mugabane, politiki n’imyanzuro itandukanye iwufatirwamo.

Humuza Gisa Roick yavuze ko urubyiruko rwa Afurika ruba mu mahanga rushobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibihugu byarwo icyo rubura ari uguhabwa umwanya gusa no kwerekwa ko rushoboye.

Ati “Hakeneye kugira igikorwa mu maguru mashya, urubyiruko rwa Afurika ruba mu mahanga rushobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere, bakeneye gusa gushorwamo imari no guhabwa amahirwe yo kugira uruhare rutaziguye muri gahunda z’iterambere zo hirya no hino kuri uyu mugabane.”

“Urungano rwacu rufite inyota yo kwiga, kuvumbura no gushakisha ubumenyi ndetse n’ibisubizo bishobora kuzanira inyungu umugabane wacu n’Isi muri rusange, iyo niyo mpamvu turi hano, Afurika dushaka ni aho ibitekerezo by’urubyiruko tubiha agaciro.”

Amb Salah S. Hammad wari watumiye muri iki kiganiro akaba n’umwe mu bakozi b’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, yagaragarije uru rubyiruko ko hari byinshi uyu mugabane uri gukora kugira ngo rurusheho guhabwa umwanya mu iterambere ryawo.

Yavuze ko ubu ibiganiro byo gushyiraho Pasiporo nyafurika bigeze kure, yerekana ko bizaha amahirwe urubyiruko rwo kuri uyu mugabane yo kuba rwajya mu bihugu rushaka kandi rukabasha kuhakorera.

Yakomeje arusaba gufata iya mbere rugatanga umusanzu aho bishoboka hose aho kugira ngo rurindire ko ruzahamagarwa.

Ambasaderi wa Tanzania mu Butaliyani, Mahmoud Thabit Kombo, yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye guhabwa umwanya mu byemezo bifatwa kuri uyu mugabane ariko agaragaza ko kugira ngo ibi bigerweho rugomba kuba rufite ubumenyi.

Yavuze ko mu bikwiye gukorwa harimo guhindura uburyo bw’imyigishirize kuri uyu mugabane bukareka ku gushingira ku manota aho umunyeshuri yiga ashaka gutsinda gusa kandi umusaruro ugapimirwa mu manota ahubwo bukajya mu murongo w’aho umuntu yiga ashaka kumenya.

Yakomeje avuga ko kandi uyu mugabane ukwiye gushyira imbaraga mu masomo na gahunda zifasha urubyiruko kwihangira umurimo.

Kugeza ubu Afurika niwo mugabane ufite urubyiruko rwinshi, aho rungana na 19% by’abari muri iki cyiciro ku Isi hose, biteganyijwe kandi ko bizagera mu 2030 uyu mubare warwo umaze kuzamukaho 42%.

Humuza Gisa Roick yahurije hamwe urubyiruko rwa Afurika ruba mu mahanga mu kurebera hamwe uko rwagira uruhare mu iterambere ry'ibihugu rukomokamo
Ibi biniro byahuje urubyiruko rwa Afurika n'abayobozi batandukanye
Abahanga n'abarimu muri kaminuza bagaragaje ibyakorwa ngo urubyiruko rwa Afurika rwibone muri gahunda zayo
Iyi gahunda y'ibiganiro izajya ihuza urubyiruko rw'Abanyafurika baba mu bihugu bitandukanye
Humuza yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye guhabwa amahirwe muri gahunda zitandukanye z'ibihugu rukomokamo
Amb Salah S. Hammad yavuze ko hari byinshi Umugabane wa Afurika uri gukora ngo urubyiruko ruhabwe umwanya
Abitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .