IGIHE yahawe amakuru y’uko uyu muhanzi agiye kwimuka kubera ko umugore we ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amy Blauman, ari ho akazi ke asanzwe akora kagiye kwimukira.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Humble Jizzo agiye kwimuka kubera ko umugore we akazi agiye kugakomereza muri Kenya. Amaze iminsi agurisha ibintu bitandukanye byari mu nzu yabagamo hano i Kigali.”
Yakomeje avuga uyu muhanzi ashobora kwimuka mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena.
Humble Jizzo agiye kuva mu Rwanda, mu gihe Urban Boyz nta ndirimbo nshya iheruka, iya nyuma ikaba ari iyakozwe mu 2019, aho bahuriyemo n’umuhanzi Gihozo bise, ‘Go Low.’
Ku 24 Ugushyingo 2018, nibwo Humble Jizzo yasabye anakwa umukunzi we, Amy Blauman mu birori byabereye ahitwa Hakuna Matata Lodge and Restaurant ari naho imiryango yombi yari imaze iminsi.
Urukundo rwabo rwatangiye gututumba ubwo bahuriraga muri Nigeria, Urban Boyz yitabiriye iserukiramuco rya ‘Gidi Culture’ mu 2015.
Tariki ya 14 Gashyantare 2017, ku Munsi w’Abakundana, Humble yatunguye Blauman amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.
Mu Ukuboza uwo mwaka, uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kujyana n’uyu Munyamerika kumwereka inshuti n’imiryango ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare.
Ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington, ku wa 23 Mutarama 2018.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!