Yashimangiye ko abantu badakwiye kumva ko igikuba kiba cyacitse iyo umuntu agaragaje ko akeneye kwitabwaho, dore ko hari n’ingaruka za Jenoside zadukiriye abavutse nyuma y’ayo mahano bakaba bakiri guhangana nazo.
Ubu butumwa Hubert yabugejeje ku bari bitabiriye gahunda ngarukakwezi ya Kigali Family Night, yabaye kuri uyu wa Kabiri ku ya 30 Mata 2024, muri Park Inn Hotel.
Ni gahunda yari yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye nk’uko bisanzwe, uretse ko kuri iyi nshuro bari bisunzwe n’abakozi ba Jibu Co Rwanda.
Iyi gahunda yari ifite insanganyatsiko igaruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko zatsindirwa mu muryango.
Mu kiganiro na IGIHE, Sugira Hubert yagize ati “Ikintu cya mbere Jenoside yakoze ni ukwica umuryango no kuwusenya. Abantu barenga miliyoni bishwe bari bagize imiryango, benshi babaye imfubyi abandi baba abapfakazi ku buryo uyu munsi hari ibintu byinshi biri ku muryango Jenoside yateye.”
Hategekimana Sugira Hubert yagaragaje ko hari abana benshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bagerwaho n’ingaruka zayivuyeho, anagaragaza ko mu muryango ari naho hakwiye gusenyerwa izo nzitizi.
Ati “Icya mbere ni ukubanza abantu bagahura, bakaganira bakumva izo ngaruka bakamenya cyane cyane ko hari ibintu byinshi biri kuba uyu munsi bituruka ku ngaruka Jenoside yadusigiye.”
Yakomeje agira ati “Ari umubyeyi, ari umwana cyangwa umukecuru hari uruhare yagira cyangwa yazana mu muryango, umwana yige asobanukirwe amenye aho igihugu kivuye, ababyeyi nabo bagire uburyo bwo kuganiriza abana kuko kubahisha si byo ahubwo bagomba kugira uburyo babimenya n’uko babyiga.”
Iyi nzobere mu mibanire y’abashakanye n’abantu muri rusange, yavuze ko abana bari kuvuka muri iyi minsi cyangwa abavutse nyuma ya Jenoside, bagomba kumenya amateka y’igihugu n’imiryango yabo kugira ngo babyigireho.
Ati “Imyaka 30 ni igihe gito ukurikije ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, abantu bemere kandi bakire ko hakiri ibikomere, niba wumva ugikeneye kuvuga cyangwa ubufasha twumve ko ari ibisanzwe, ibyabaye mu Rwanda ni amahano y’indengakamere.”
“Nubwo rero twumva ko ari igihe kinini iyo utekereje ariko ni igihe gito cyane abantu bemere kwakira no gusaba ubufasha aho bukenewe.”
Muri iki kiganiro, Ancilla Mukarubuga, umwe mu batangije Avega Agahozo, akanatangiza umuryango ARCT Ruhuka, yagaragaje ko mu miryango hakigera ingaruka za Jenoside, ariko intambwe ya mbere ari ukwisobanukirwa ubundi ugatangira urugendo rwo gukira.
Uyu mubyeyi warokotse Jenoside, yashimangiye ko na nyuma y’imyaka hafi 80, hakiri bamwe bagihura n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust], bisobanuye ko hadakwiye kunengwa cyangwa gucirwa urubanza abagaragaje ko bakeneye gushyigikirwa mu Rwanda.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!