Ibi biganiro biteganyijwe ku wa 7 Nzeri 2024, birabanzirizwa n’umugoroba wo kwibuka Dr. Myles Munroe na Ruth Munroe bapfiriye mu mpanuka y’indege mu 2014.
Dr. Myles Munroe wabaye umwalimu wa Hubert Sugira Hategekimana yari umupasiteri, umwanditsi w’ibitabo byinshi bivuga ku miyoborere, kandi akaba umujyanama mu by’ubucuruzi n’ibindi.
Sugira ati “Nakoranye na we hakaba hashize imyaka 10 baguye mu mpanuka y’indege yabo.”
Mu mugoroba wo kwibuka aba bombi hazaba hari umukobwa wabo, Charisa Munroe-Wilborn n’umugabo we Destry Wilborn ndetse.
Kujya muri uwo mugoroba wo kwibuka umuryango wa Dr Munroe ni ibihumbi 40 Frw muri Park Inn, abantu bakanagenerwa amafunguro.
Hategekimana yahamije ko ibiganiro bivuga ku buryo umuntu yagira ubuzima bufite intego biteganyijwe tariki 7 Nzeri 2024, kuva saa Tatu kugeza saa Munani n’Igice (10h00-14h30’) muri Park Inn hotel.
Ati “Ni ibiganiro birimo kuvuga ku ntego y’ubuzima, kumenya intego y’ubuzima bwawe, kumenya uburyo ubwo bumenyi bw’intego y’ubuzima bwawe wabizana mu kazi ka buri munsi yaba ari ubushabitsi bwawe cyangwa umwuga ukora, ibyo byose tukabihuza n’umuryango.”
Kwinjira muri ibi biganiro ni ibihumbi 30 Frw, ariko abashaka kujya mu bikorwa byombi bo bishyura ibihumbi 60 Frw.
Hategekimana yavuze ko abantu b’ingeri zose bararitswe baba ingaragu n’abashatse kuko ibiganiro bizahatangirwa bazabyungukiramo ubumenyi buzatuma bagira ubuzima bwiza.
Ati “Niba utarubaka uzamenya uburyo wakubaka urugo rwubakiye ku ntego z’ubuzima bwawe, niba wubatse ufite urugo wamenya uburyo urugo rwawe urubamo ugendeye ku ntego y’ubuzima bwawe. Nta muntu uhejwe rwose. Uhagera wese azahava afite akabando kazamwigiza imbere mu buzima, waba ufite akazi cyangwa uri kugashaka, ufite ubucuruzi uzavanamo zimwe mu mfunguzo zigufasha kuba mu buzima bufite intego no kugira umuryango mwiza.”
Uretse Hubert Sugira Hategekimana uyobora ibiganiro hazaba harimo Charisa Munroe-Wilborn n’umugabo we Destry Wilborn. Charisa Munroe ni umwe mu bajyanama beza, umutoza wabihuguriwe kandi akanagira icyemezo cy’umujyanama w’imibereho ku bantu ku giti cyabo n’imiryango bafite ibibazo byaba ibyo mu ngo, kutagira icyerekezo n’ibibazo byo mu mutwe.
Uyu mukobwa wa Dr. Myles Munroe na Ruth Munroe yatsinze amakuba yamugwiriye, abera icyitegererezo abandi.
Charisa kandi azaba ari kumwe n’umugabo we Destry Wilborn, wahoze ari umugenzacyaha ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru. We yiyeguriye ibikorwa byo kugira inama ingimbi aziteguramo kuzaba abagabo bisobanukiwe neza kandi bafite icyerekezo gihamye.
Hazaba hari Pastor Sheena Pinder na Charlie Masala wo muri Afurika y’Epfo, ni umwanditsi, umujyanama mu by’icungamari akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Munroe Global-Africa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!