00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihurizo ku bucucike muri gereza zo mu Rwanda bugeze ku 124%

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 May 2022 saa 11:22
Yasuwe :

Ikibazo gikomeje kuba ihurizo ku bucucike muri gereza mu Rwanda, bugeze ku 124,1%. Hibazwa niba giterwa na gereza nto zigomba kwagurwa hakubakwa n’izindi nshya, cyangwa niba hakenewe uburyo butuma abantu bashobora gukurikiranwa no kurangiza ibihano batari muri gereza.

Imibare ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu 2020-21, gereza zari zifungiwemo abantu 76,099 mu gihe zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61,301.

Ni imibare yakomeje kuzamuka buri mwaka, kuko mu 2017 abantu bafunzwe bari 58,230. Bivuze ko biyongereyeho 30,6%.

Urebye gereza ku yindi, ubucucike buri hejuru cyane muri Gereza ya Muhanga (238.8%), iya Gicumbi (161,8%), iya Rwamagana (151,1 %), iya Rusizi (144,8%), iya Huye (138,6%), iya Musanze (138,2%), iya Bugesera (132,1%), iya Rubavu (127,7%) n’iya Ngoma (103,6 %).

Gereza zitagaragayemo ubucucike ni iya Mulindi (70,1%), iya Nyamagabe (83,3%), iya Nyarugenge (83,3%), iya Nyagatare (84,6%) n’iya Nyanza (93,5%).

Ubucucike muri gereza buraterwa n’iki?

Iyi ngingo iheruka gutangwaho ibitekerezo n’abakora mu runana rw’ubutabera barimo Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya, Umugenzuzi akaba n’Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison n’abandi. Bari bari kuri Televiziyo y’Igihugu.

SSP Uwera yavuze ko kuba ubucucike muri za gereza ari ikibazo, ariko barimo gushaka igisubizo ku bufatanye n’inzego bireba.

Ati "Kuba bituremerera nibyo birahari, ariko nanone ubutabera nibudahabwa Abanyarwanda bose ngo habeho abajya muri za gereza, nacyo ni ikindi kibazo byateza mu gihugu.”

Muri gahunda zakemura ikibazo ngo harimo kwagura gereza, niba yakiraga abantu 5000 bakagera ku 12,000. Aha yavugaga Gereza ya Nyarugenge yahoze yitwa 1930, yimuriwe i Mageragere.

Icyakora, ngo mu gusesengura impamvu zituma abantu bafungwa ku bwinshi bikwiye guhera hasi mu Isibo, aho ibyaha bikorerwa.

Ati "Ubucucike […] burahari kandi tugomba gushaka uko bwagabanyuka, ariko nanone se niba umuntu yakatiwe akaza muri gereza, tumwihorere? Tumurekure? Ntabwo dushinzwe kurekura abantu, kuko ntabwo tubifitiye ububasha."

Ni ukuvuga ko umupira uba woherejwe mu kibuga cy’abafunga abantu n’ababakatira, ni ukuvuga Ubushinjacyaha n’inkiko.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe guhuza ibikorwa by’urwego rw’ubutabera, Nabahire Anastase, yavuze ko ubucucike muri gereza atari cyo kibazo, ahubwo ari ingaruka zo kuba ibyaha byariyongereye.

Ati "Ikibazo ni icyaha, ubucucike tubona muri gereza buturuka ku byaha, niyo mpamvu hakenewe gushaka umuti duhereye hasi ku mpamvu zituma abantu bakora ibyaha."

Nko mu myaka itanu ishize, amadosiye y’ibyaha byagejejwe mu bushinjacyaha yikubye inshuro zirenga eshatu, biva ku byaha bisaga 25,000 mu 2015, bigera ku byaha 67,512 mu 2020/2021.

Ibibazo mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Abahanga mu mategeko basobanura ko mu butabera mpanabyaha harimo ibintu byinshi biba biharanirwa, birimo guhashya icyaha, kurengera inyungu z’uwagikorewe n’ibindi, kandi bifite amategeko bigenderaho.

Ni kenshi tuzumva ko umuntu yatawe muri yombi, agafungwa by’agateganyo, ariko yajuririra icyo cyemezo umucamanza akamurekura, cyangwa akazarekurwa n’urukiko abaye umwere.

Abasesenguzi bavuga ko mu bikomeza ubucucike muri za gereza harimo n’umubare uri hejuru w’abafungwa mu buryo bw’agateganyo, bategereje kuburana mu mizi.

Nyamara itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko ku rwego rwose rw’ikurikiranacyaha, iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza.

Birimo kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza; kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe; gutanga ingwate; kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Me Sebaziga Sophonie yagize ati "Cyane cyane bahitamo ubwo buryo bwo gufunga kuruta ubwo kurekura by’agateganyo."

Yavuze ko iyo bunganira uregwa bagerageza gusaba uburyo bwose buteganywa n’itegeko, butari ugufunga umuntu.

Yakomeje ati "Ariko twebwe nk’urugaga rw’Abavoka tubona izo nzira zidakoreshwa, ari nayo mpamvu hari n’ubucucike muri za gereza."

Umunyamategeko mu Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, Mukashema Marie Louise, avuga ko hari n’ibibazo bishingiye ku mategeko bituma abantu badafungurwa.

Ati "Nk’urugero, mu mategeko yacu hateganyijwe ko umuntu ashobora guhabwa ibihano nsimburagifungo aho gufungwa. Ariko kuva itegeko ryabiteganya bari bavuze ko hagomba kujyaho iteka rya Minisitiri rizajya riteganya uko bizajya bikorwa, kugeza ubu hashize imyaka irenze ibiri iryo teka ritarajyaho."

Yatanze urundi rugero rw’uko mu itegeko hateganywamo ibyuma by’ikoranabuhanga byambikwa umuntu, akaba adashobora kurenga agace runaka. Nyamara ngo ntabwo bikorwa.

Yakomeje ati "Hari imbogamizi ziri mu mategeko ariko hari n’imyumvire y’abashyira mu bikorwa ayo mategeko, aho usanga inkiko zimwe na zimwe cyangwa abantu na bo ubwabo batabisaba kubera ko batabizi, cyangwa nta bunganizi bafite bashobora kubibasabira."

"Ariko hari n’inkiko zidashyira mu bikorwa ibiteganyijwe n’amategeko. Ni ibintu byinshi, ariko twe uruhare runini tubona ruri ku Nkiko, aho ibindi bihano biteganyijwe bidashyirwa mu bikorwa cyangwa se bidatangwa."

Me Mukashema avuga ko hari n’igihe umuntu afungwa by’agateganyo, akamara igihe kirekire ataraburana kandi wenda azaba umwere, bikongera ubucucike muri gereza.

Ni uburyo ngo butangiye gukoreshwa bwatanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’ubucucike muri za gereza.

Umugenzuzi akaba n’Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yavuze ko n’ubwo hari abakeka ko inkiko ziberaho gufunga gusa atari ko biri, kuko mu mezi 10 ashize hari abantu 4827 bafunguwe by’agateganyo.

Ati “Uyu na wo ntabwo ari umubare muto, kugira ngo abantu bakureho urujijo rwo kugira ngo buri gihe cyose uje mu rukiko baramwohereza bakamufunga by’agateganyo."

"N’ikindi ariko, no kugira ngo umucamanza afate icyemezo afunge umuntu by’agateganyo, aba yashingiye ku itegeko."

Muri rusange, gereza ziri mu Rwanda ni iya Bugesera, Rwamagana, Rusizi, Gicumbi, Nyanza, Huye na Rubavu, zagenewe abagabo gusa, naho iya Nyagatare yagenewe kugororerwamo abana.

Hari kandi gereza ya Nyarugenge, Muhanga na Musanze zo zifungiyemo abagabo n’abagore, hamwe n’iya Mulindi ifungirwamo abasirikari n’abasivili bakoranye ibyaha n’abasirikari.

Raporo y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yakozwe hagati ya Nyakanga 2020-Kamena 2021, yagaragaje ko icyo gihe hari hafungiyemo abantu 76,099, barimo abagabo 70,588, abagore 5,081, mu gihe mu bana, abahungu bari 413, abakobwa ari 17.

Gereza ya Muhanga iza imbere mu bucucike mu Rwanda
Ikibazo cy'ubucucike muri za gereza giteye inkeke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .