00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hotel y’Akarere ka Ngoma yabonye umushoramari uyikoreramo nyuma y’imyaka itatu yuzuye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko bwasinyanye amasezerano y’imyaka icumi n’ikigo EAP & F Ltd yo gukodesha inyubako ya hoteli yuzuye mu myaka itatu ishize, ariko ikaza kubura umuntu uyikoreramo.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020, yagizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’Akarere, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya leta, RPPA.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushizwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yabwiye IGIHE ko aya masezerano azamara imyaka icumi, aho basabye uyu rwiyemezamirimo ko mu cyumweru kimwe ahita atangira gukora.

Ati "Twabonye umufatanyabikorwa, ejo amasezerano yarasinywe, ubu ikirimo gukorwa ni uko yatangiye gushyiramo ibikoresho, tukimara gusinya amasezerano yahise atangira gushyiramo ibikoresho, twizeye ko mu cyumweru kimwe ari bube atangiye imirimo kuko amasezerano twasinye azamara imyaka icumi."

Mapambano yakomeje avuga uyu rwiyemezamirimo ari we uzigurira ibikoresho, ariko ibyo bikoresho bikazaguma ari umutungo w’Akarere, noneho amafaranga yaguze ibikoresho akayakura mu bukode.

Ati "Hari amafaranga azajya yishyura ubukode igice kimwe cyishyurwe ibikoresho yaguze kugeza igihe twumvikanye kirangiye."

Yakomeje avuga ko ubu mu cyumweru kimwe iyi hoteli iri bube yatangiye gukora, ku buryo umuntu wifuza gusura aka karere yayakirirwamo.

Yavuze ko bari bukomeze gukorana na rwiyemezamirimo ku buryo bamufasha ibyo akeneye byose bikarangira, nibura mu cyumweru gitaha agatangira gukora.

Hoteli y’Akarere ka Ngoma yatangiye kubakwa mu 2013, igenda ihura n’ibizazane birimo kubura amafaranga n’ibindi. Yubakwaga ku nkunga ya Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’inzego z’ibanze, LODA.

Mu mpera za 2018 nibwo imirimo yo kuyubaka isa n’iyarangiye, kuva ubwo ubuyobozi butangira kuvugana na ba rwiyemezamirimo batandukanye kugira ngo bayikoreremo.

Mu bavuzwe cyane harimo Paul Muvunyi uzobereye mu gucunga amahoteli, ariko byarangiye atayikoreyemo.

Ni hoteli yubatswe munsi y’ibiro by’Akarere ka Ngoma, yatwaye miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Yubatswe ku buso bungana na hegitari 2.5. Ifite ibyumba 70 birimo ibyagenewe kurarwamo n’umuntu umwe 56, ibindi 12 byisumbuyeho n’ibyumba bibiri biri ku rwego mpuzamahanga.

Ifite kandi akabyiniro n’ubwogero byisanzuye (piscine), ibyumba bibiri by’inama na parking ishobora kwakira imodoka 100.

Iyi hotel yubatswe ku buso bungana na hegitari 2.5, yuzuye itwaye miliyari 3.5 z'amafaranga y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .