Ni ingamba zafashwe nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe iherutse guterana mu cyumweru gishize nayo ishyizeho ingamba nshya zo guhangana na Coronavirus bitewe n’uko ikwirakwira ry’ubwandu bw’icyo cyorezo ryari rimaze iminsi rizamuka ku muvuduko uteye impungenge.
Mu ngamba nshya, RDB yategetse abafite hoteli n’ahandi abantu bashobora gucumbikirwa kujya babanza gusuzuma ibipimo by’abashyitsi babo, hakarebwa ko ntawe ufite ubwandu muri bo.
Itangazo ryasohowe na RDB rigira riti “Abantu bose bagiye gucumbika mu mahoteli n’ahandi hantu hose hagenewe gucumbikira abantu mu Rwanda barasabwa kugaragaza ko bipimishimije Covid-19 kandi bagasanga batayirwaye”.
Iri tangazo rigena ko uburyo bwo kwipimisha bwemewe ari RT-PCR busanzwe bumenyerewe, ndetse n’ubundi buzwi nka ‘Antigen Rapid Covid-19 Test’ bwo bunahita butanga ibisubizo ako kanya.
RDB kandi yavuze ko ku bakerarugendo binjiye mu gihugu, bagomba guhita bipimisha bakoresheje uburyo RT-PCR bakihagera. Ibi bipimo bigira agaciro mu masaha 120, nyuma yaho bakaba bashobora kongera kwipimisha ariko noneho bakemererwa no gukoresha uburyo bwa ‘Antigen Rapid Covid-19 Test’.
Uru rwego kandi rwanatanze umurongo ku basura pariki z’igihugu, aho bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 bakoresheje uburyo bwa RT-PCR kandi bagasanga batayirwaye. Gusa kuri Pariki y’Akagera, yahawe umwihariko w’uko abayisura bashobora gukoresha ibipimo bihita bitanga ibisubizo ako kanya.
RDB kandi yagennye ko ku bagenzi basohoka mu gihugu, igiciro cyo kwipimisha hifashishijwe uburyo bwa RT-PCR ari amafaranga 47,200 Frw. Naho ku binjira mu gihugu, igiciro ni 57.200 Frw, harimo 47.200 Frw y’igipimo n’andi 10.000 Frw y’indi mirimo y’ubufasha.
Abafite hoteli n’ahandi hantu hakirirwa abashyitsi basabwe guhita batangira kubahiriza aya mabwiriza, kandi bakanakomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima agamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.
Kugeza ubu, iki cyorezo kimaze guhitana abantu 63 mu Rwanda, mu gihe abamaze kukirwara bagera ku 7293.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!