Ni bihembo bitanzwe ku nshuro ya kabiri kuri uyu wa 14 Ukuboza 2019 mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre, bitegurwa n’Ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF.
Mu bindi bigo byahembwe harimo Kaminuza y’amahoteli n’ubukerarugendo (UTB) yashimwe nk’ikigo gihiga ibindi bitanga ubumenyi ku bijyanye n’ubukerarugendo, Cadillac Night Club yashimwe nk’akabyiniro gahiga utundi ndetse One&Only Gorilla’s Nest ihembwa nka hoteli icuruza amacumbi yiyubashye.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF, Rutagarama Aimable, yashimiye abakora muri uru rwego, by’umwihariko abahize abandi muri uyu mwaka, ku ruhare bagira mu kuruteza imbere kimwe n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Umuyobozi mukuru wa G-Step Tours wahawe ibihembo bibiri birimo icy’ikigo kikizamuka cyahize ibindi n’icya rwiyemezamirimo mushya, Gatera Andrew, yabwiye IGIHE ko bimwongereye imbaraga kandi bimweretse ko ibyo akora bifite agaciro.
Ati “Biduha icyizere ko akazi turimo gukora karimo kugaragara. Njye n’abo dukorana ni ibyishimo kandi ndizeza abanyarwanda ko ibyo dukora atari ku nyungu zacu gusa, ni inyungu z’abanyarwanda bose.”
Nsengiyumva Ismael washimiwe nk’umushoferi unayobora ba mukerarugendo wahize abandi muri uyu mwaka, yagize ati “Kubona igihembo nk’iki binyongereye imbaraga kandi byongereye agaciro n’ubunararibonye ku izina ryanjye n’akazi nkora.”
Umukozi ushinzwe ibikorwa mu kigo kiyobora abakerarugendo cyitwa Amazing Africa Eco-tours, Ishimwe Pacifique, yavuze ko gushimira abakora urwego rw’ubukerarugendo bahize abandi bifasha abandi kuzamura urwego rw’imikorere no kurushaho guhanga udushya ari nako baganisha ku guhanga imirimo.
Ishimwe yavuze ko mu rwego rwo guhanga udushya, agiye gutangiza umushinga wo kumenyekanisha amahirwe ari mu bukerarugendo yifashishije imbuga nkoranyambaga no gushishikariza urubyiruko, cyane cyane mu mashuri, gukunda no gukora ibijyanye n’ubukerarugendo, bikazamufasha kuba na we yazatsindira igihembo.
Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw’igihugu kuko nibura abakora akazi karushamikiyeho basaga 142,000 bavuye kuri 90,000 barukoragamo mu 2017. Umwaka ushize u Rwanda rwasuwe n’abakerarugendo basaga miliyoni 1.7, biyongereyeho 7% ugereranyije no mu mwaka wa 2017.
Umuyobozi Ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Prof Thomas Kigabo, aheruka kuvuga ko mu umusaruro uva mu bukerarugendo mu mwaka ushize wari miliyoni zisaga 380$, mu gihe muri uyu mwaka imibare izatangazwa mu mpera z’Ukuboza byitezwe ko azaba agera kuri miliyoni 405$.
Uko ibihembo by’abahize abandi uyu mwaka byatanzwe
Gahunda y’ubukerarugendo ishingiye ku baturage:} Pfunda Tea Cooperative
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryigisha ubukerarugendo: IPRC Musanze
Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo: Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB)
Ikigo gifasha mu ngendo: Simba Voyage Ltd
Ikigo kinini gifasha ba mukerarugendo: International Travel Agency
Akabari k’umwaka: Fuschia Cercle Sportif
Akabyiniro k’umwaka: Cadillac Night Club
Hoteli igitangira: Nest Guest House
Aho gufatira ikawa: Java House Ltd
Hoteli iciriritse y’umwaka: Land Mark Suites
Casual Dining Restaurant of the year: Soko Restaurant
Fine Dining Restaurant of the year: Fusion Restaurant
Specialized Restaurant of the year: Cucina Restaurant
Best Conference facility of the year: Kigali Convention Centre
Best Boutique Hotel of the year: Bishop Hotel
Best luxury lodge resort of the year: One&Only Gorilla’s Neste
Best Driver Guider of the year: Ismael Nsengiyumva
Best female guide of the year: Jackline Busingye
Best guider site of the Year: Uwizeyimana Norbert
Best male guider of the year: Muhire Jeremiah
New Tour Operator of the year: G-Steps Tours
Leading Tour Operator of the year: Mapendano Voyages
Industry rising star of the year: Anita Umutoni
Overall restaurant of the year: Inka Steak House
Upcoming youth Entrepreneur of year: Gatera Andrew












TANGA IGITEKEREZO