00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hitezwe ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2022 saa 01:02
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), bwatangaje ko uturere tw’Umujyi wa Kigali nta mazi tuzaba dufite kuri iki Cyumweru, tariki 24 Nyakanga, bitewe n’uko Uruganda rwa Nzove rutazakora.

Impamvu yatangajwe izatuma uru ruganda rutunganya amazi rutazakora ni ibura ry’amashanyarazi rifitanye isano n’imirimo yo kwagura imiyoboro ya ‘Abatoire’ na SKOL nk’uko Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu yabitangaje.

REG yavuze ko umuriro uzabura guhera saa mbili za mu gitondo kugeza saa kumi z’umugoroba ku Cyumweru mu bice by’imirenge ya Gatsata mu Karere ka Gasabo, Kigali na Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, Shyorongi mu Karere ka Rulindo na Runda muri Kamonyi.

Imiyoboro izasanwa irimo n’utanga umuriro w’amashanyarazi ku ruganda rutunganya amazi rwa Nzove muherereye mu Murenge wa Kanyinya w’Akarere ka Nyarugenge.

Ubutumwa WASAC yanyujije kuri Twitter bugira buti “Kubera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi riteganyijwe mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga, uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ntiruzakora. Ibi bizatera ibura ry’amazi mu bice hafi ya byose bigize Uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.Turasaba abafatabuguzi bacu kubika amazi bazakoresha.”

Uruganda rwa Nzove rwubatswe mu byiciro bibiri; hari igice gifite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi n’ikindi gifite ubwo bushobozi ariko gishobora kuburenza bukiyongeraho ibihumbi 25 mu gihe cyaba kivuguruwe.

Umujyi wa Kigali uzirirwa nta mazi ufite kuri iki Cyumweru bitewe n'uko Uruganda rwa Nzove rutazakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .