Hitegwe musaruro ki ku nyongera y’umushahara wa mwarimu?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Gashyantare 2019 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Guhera muri Werurwe uyu mwaka, ku mushahara wahabwaga abarimu bigisha mu mashuri ya Leta abanza n’ayisumbuye , hazongerwaho 10%.

Byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2019, ari nayo yemeje igabanywa ry’amafaranga yishyurwa mu mashuri yisumbuye nderabarezi (TTC) ndetse no kwemerera abarimu bamaze kugira uburambe runaka mu kazi gukomeza muri Kaminuza ku buntu.

Ni amwe mu mavugurura agamije guteza imbere ireme ry’uburezi yazanye n’umwaka wa 2019, mu rwego rw’uburezi Guverinoma yakunze gushinjwa kutitaho uko bikwiriye.

Ubusanzwe amafaranga mwarimu yongerewe ni make ku muntu umwe uzayahabwa ariko ni menshi ku gihugu bizasaba kongera miliyari 11 ku ngengo y’imari ya buri mwaka.

Ukurikije nk’umwarimu wo mu mashuri abanza wahembwaga nk’ibihumbi 40 ku kwezi, haziyongeraho ibihumbi bine gusa.

Nigure Déo yigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwankuba mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Yabwiye IGIHE ko amafaranga bongerewe atari menshi ariko ko bibaha icyizere ko Leta ibatekerezaho.

Yagize ati “Bavuga ko inyongera mbi ari ibinyoro, burya nubwo ryaba ifaranga rimwe ntabwo biba bingana nuko bisanzwe wenda n’ubutaha bazongera bongere. Hari icyo bishobora gukemura kuko n’iyo bakongereraho ibyo bine, yanaba ikarita yo guhamagara kuri telefone.”

Dr Frank Habineza, umudepite akaba n’Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, yavuze ko ibyo Guverinoma yakoze bishimishije.

Ishyaka rya Habineza ubwo ryiyamamazaga mu matora y’abadepite aherutse, ryavugaga ko mu byo rizaharanira niritorwa harimo kongera umushahara wa mwarimu, hatezwa imbere uburezi.

Habineza yavuze ko nubwo amafaranga yongeweho atari menshi, ngo inyungu azikurikiye nizo nyinshi.

Ati “Abarimu bifuzaga ibirenze ibyo ariko tubanze dushimire icya mbere cyabonetse kuko abarimu ni benshi. Igitekerezo cyahawe agaciro n’abarimu bahawe agaciro. Ni intangiriro y’ibyiza.”

“Ubundi iyo urebye mu mategeko iyo ahandi bongeje imishahara akenshi bakunze kongezaho 2% nka nyuma y’imyaka ibiri, niba twe bemeye kongezaho 10 % ni ikintu kinini gifite agaciro. Nk’uwabonaga ibihumbi ijana hiyongeyeho ibihumbi 10, niba ari no gufata inguzanyo hari ikiyongereyeho kandi gishobora kumufasha.”

Umwarimu wishimye ashoboye n’umunyeshuri biba uko

Umuyobozi w’umuryango ugamije kurwanya ubujiji mu rubyiruko, Fight Illiteracy Youth Organisation (FIYO), Moses Gahigi, yabwiye IGIHE ko ingamba Leta yafashe mu guteza imbere abarimu zizungukira n’abanyeshuri.

Gahigi abona ko umwarimu utishimye adashobora kwigisha ngo atange umusaruro.

Ati “Umwarimu aramutse ahawe ubushobozi n’umunyeshuri ubwo bushobozi bumugeraho. Mwarimu ashoboye kuvuga neza Icyongereza n’umunyeshuri yacyumva. Ikibazo usanga kenshi n’abarimu ubwabo badashoboye gutanga ubwo bumenyi.”

Yakomeje agira ati “Mwalimu agomba kwigisha yishimye, ashoboye gukemura bimwe mu bibazo by’ingenzi bimureba. Abarimu benshi baba bakodesha, bararya, bafite abana bigisha. Byose bigomba gutekerezwaho harebwa uko ireme ry’uburezi ryakwitabwaho.”

Frank Habineza na we yemeza ko amavugurura yakozwe mu guha mwarimu ubushobozi azatanga umusaruro, ngo kuko bibabaje kuba umwana wize mu Rwanda hari ubwo ajya mu bindi bihugu gukomeza amashuri akaba yasubizwa inyuma cyangwa agasibira kuko hari urwego atariho.

Icyakora, Nigure Déo, ntiyemeranya n’abavuga ko kongerera umushahara mwarimu cyangwa kubafasha gukomeza Kaminuza ari byo bizazamura ireme ry’uburezi.
Uyu mwarimu avuga ko kwigisha ari umuhamagaro udasaba kuwukundishwa n’amafaranga.

Ati “Ntekereza ko usanzwe abikora neza azakomeza abikore neza. Uwo bitarimo na we nubwo wamuha umushahara mwinshi ntiyabikora uko bikwiriye. Ntabwo nemera ko haramutse hari ikitagenda mu burezi cyaba gituruka ku mushahara muke kuko hari n’abakorera imishahara myinshi badakora akazi kabo uko bikwiye.”

Mu mavugurura, Guverinoma yemeje ko umwarimu uzajya arangiza mu nderabarezi akigisha imyaka itatu mu mashuri abanza, akemererwa buruse itishyurwa n’amafaranga atunga umunyeshuri byo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Uburezi.

Naho uzajya arangiza muri Kaminuza mu ishami ry’uburezi, akigisha imyaka itanu mu mashuri yisumbuye, azajya yemererwa gukomeza mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku buntu.

Nigure we asanga igikenewe cyane atari ukorohereza mwarimu gukomeza muri Kaminuza ngo kuko hari benshi azi bazirangije ariko badahabwa amahirwe yo gukoresha ibyo bize.

Ati “Hari uwo usanga yigisha mu mashuri abanza yarigoye akajya kwiga ku mushahara we muke, yarangiza kwiga ugasanga amaze imyaka itatu yarize uburezi kandi agihemberwa A2. Bakabanje kureba niba abize mbere bo bafite akazi.”

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) igaragaza ko mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta cyangwa afashwa nayo hari abarimu bagera ku bihumbi 66.

Hari abasanga kongera umushahara wa mwarimu bizanoza ireme ry'uburezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza