Hitabajwe Urukiko rw’Ikirenga mu kirego cy’abagabo bane bashinjwa gusambanya abana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Abagabo bane bashinjwa ibyaha byo gusambanya abana mu Karere ka Nyagatare, bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ikirenga nyuma y’uko baheruka kugirwa abere n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana ariko Ubushinjacyaha bukajurira.

Urukiko Rukuru ruheruka kugira abere Thomas Mugabe, Sostène Ndibwami, Alexis Kagame na David Murekezi, rukuraho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare mu 2014.

Bose bakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abana batandatu b’abakobwa bigaga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyagatare. Mugabe, Kagame Alexis na Murekezi David bakatiwe gufungwa imyaka 10, Ndibwami wari muto we akatirwa gufungwa umwaka umwe usubitse n’amande ya miliyoni 1 Frw.

Abaregwa nyuma baje kugirwa abere bamaze kugaragariza urukiko ibyemezo by’uko ‘abana’ bashinjwa gusambanya bafite imyaka y’ubukure ndetse ko babikoze babyumvikanye.

Nk’uko The New Times yabitangaje, ku wa Kabiri Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ikirenga gutesha agaciro icyemezo cy’Urukiko Rukuru, rugasubizaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Nyagatare.

Abakobwa bashinje abo bagabo ko bari mu itsinda rishuka abana bakabashora mu busambanyi mu Karere ka Nyagatare.

Umushinjacyaha yavuze ko bajuririye Urukiko rw’Ikirenga kubera ko Urukiko rwa mbere rutahaye agaciro icyaha cyo gusambanya abana ndetse ko abo bagabo beretse urukiko impapuro mpimbano ngo bagaragaze ko abo bakobwa bagejeje ku myaka 18.

Muri urwo rubanza ngo harimo umugore uba muri Uganda wabwiwe ko umukobwa we afungiwe mu Rwanda, ko uburyo bwonyine bwatuma arekurwa ari ukuba yakwemeza ko arengeje imyaka 18.

Uwo mugore ngo yafashije mu gutuma haboneka icyangombwa cy’igihimbano cy’umwana we. Gusa nyuma yaje gutanga ubuhamya bw’ukuri nyuma yo kumenya ko yakoreshejwe mu manyanga yo gutuma umukobwa we atabona ubutabera.

Yagaragaje ifishi y’ikingira igaragaza ko atarageza ku myaka y’ubukure nk’uko Umushinjacyaha yabibwiye urukiko.

Abaregwa basabye Urukiko rw’Ikirenga kugumishaho icyemezo cy’urukiko rwa mbere, kuko cyari kiboneye kandi cyafashwe nyuma yo gusesengura dosiye.

Urubanza ruzasubukurwa ku wa 27 Gicurasi 2019.

Urukiko rw'Ikirenga rwitabajwe mu rubanza rw'abaregwa gusambanya abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza