ARC Power yihaye intego yo kubaka utu dusanteri tuzwi nka ‘Solar Business Park’, nyuma yo kubona ko abatuye mu bice bitageramo amashanyarazi bagorwa no gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi biyakenera.
Mur ibi bikorwa, ARC Power igeza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu gace runaka, ubundi ikahubaka n’inzu z’ubucuruzi, abazituriye bashobora gukoreramo imirimo itandukanye irimo ubudozi, gusudira no gusya ibinyampeke runaka.
Abakorera muri aka gasanteri bishyura bitewe n’umuriro bakoresheje ndetse n’ubuso bw’aho bakorera.
Ku ikubitiro agasanteri nk’aka kafunguwe mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ndetse abaturage batangiye kugakoreramo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.
Ubuyobozi bwa ARC Power buvuga ko kugera mu 2021, buzaba bumaze kubaka udusanteri nk’utu 20, hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi wa ARC Power, Karl Boyce, yavuze ko kubaka utu dusanteri bigaragaza gahunda y’igihe kirekire iki kigo gifite yo kugeza ku Banyarwanda umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.
Ati “Ibyo dukora byagiye byibanda mu kongerera ubushobozi abantu bo mu Rwanda, tubaha igisubizo ku kutagira amashanyarazi mu bice by’icyaro. Binyuze mu ngufu zizewe kandi zirambye za ARC Power n’inganda nto zifashishwa, duhagaze neza muri iyo nzira yacu yo gushinga udusanteri dukoresha umuriro ukomoka ku zuba. Ni ikindi kimenyetso cy’intego zacu z’igihe kirekire.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda igamije kuzamura ubucuruzi mu bice by’icyaro.
Ati “Kugeza umuriro mu bice by’icyaro ni ikintu kimwe, ariko turashaka no gushyigikira ukwaguka kw’ibikorwa by’ubucuruzi muri utu duce, binyuze mu kubaka utu dusanteri.”
ARC Power yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2017, ifite intego yo kugeza amashanyarazi akomoka ku zuba ku Banyarwanda basaga ibihumbi 16.
Kuva icyo gihe yagiye icanira ibice bitandukanye birimo agasanteri ka Rutobotobo n’Ikigo cy’amashuri abanza cya Zam Zam giherereye mu Karere ka Bugesera.
Muri iyi ntego ARC Power yihaye, imaze kugeza amashanyarazi ku banyarwanda basaga 7500, ariko hari gahunda y’uko bazaba bageze ku 12.500 bitarenze Mutarama 2021.
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi.
Hatengijwe gahunda zitandukanye zigamije kugeza umuriro uturuka ku mirasire y’izuba ku batuye mu bice by’icyaro, bigoranye kugezwamo aturuka ku muyoboro mugari.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!