Ibarura rigaragaza ko muri SOS ya Nyamagabe hiciwe abana bari hagati ya 11 na 15 kuko hari 10 bahabaga n’abandi batanu bari bahahungishirizwa baturutse muri Village ya Kigali hakiyongeraho abandi babiri biciwe i Kigali.
Iyicwa ry’aba bana rigaragaza neza umugambi wa Jenoside wari ugamije kurimbura Abatutsi ntihazasigare n’uwo kubara inkuru.
Amateka agaragaza ko aba bana bishwe n’Interahamwe ku itariki ya 7 Gicurasi 1994 zihagejejwe n’uwari Umuyobozi w’icyo Kigo, Nyombayire Venuste.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, muri SOS Village ya Kigali habereye igikorwa cyo kwibuka aba bana b’imfubyi n’abari abakozi b’iki kigo bishwe muri Jenoside.
Witabiriwe n’abana barererwa muri iki kigo, abiga mu mashuri yacyo n’ubuyobozi n’abakozi bacyo n’inshuti zabo.
Umuvugizi wa SOS Rwanda, Karega Diogène, yavuze ko nk’indi miryango n’abo babuze ababo bagomba gufata umwanya bakabibuka mu kubasubiza agaciro bambuwe.
Ati “Umuryango wa SOS Rwanda nk’iyindi miryango y’Abanyarwanda twabuze abacu, twe abana bacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umuryango wose tugomba kubibuka.”
Yakomeje avuga ko iki kiba ari igihe cyiza cyo kwigisha abana amateka babereka ububi bwa Jenoside ngo itazongera kubaho ukundi.
Ati “Dufite abana turera haba abo tubereye ababyeyi n’abiga mu mashuri yacu. Uyu muhango wo kwibuka ni ukugira ngo tubigishe kugira ngo bajye muri gahunda y’Abanyarwanda twifuza ko Jenoside itakongera kuba ukundi, tukarera urubyiruko rwiyumva mu bumwe bw’Abanyarwanda kandi rwumva ko dufite igihugu kimwe.”
Umukozi muri MINUBUMWE, Muhaturukundo Eric, yashimye ko ubuyobozi buriho bwashyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda bukirinda ivangura n’amacakubiri.
Ati “Ndashimira SOS y’ubu ko yunze ubumwe bw’Abanyarwanda ikaba ikora ikinyuranyo cy’ibyo Nyombayire yakoze muri kiriya gihe, ubu bakaba bategura igikorwa nk’iki bakibuka mu rwego rwo kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.”
Yakomeje avuga ko MINUBUMWE yashimishijwe n’iki gikorwa kandi asaba urubyiruko ko rwakomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside.
Ati “Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ikimara kubona ubu butumire yarishimye kandi yishimira kuza kugira ngo twifatanye muri uru rugamba rwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Urubyiruko turasabwa gufatanya na Leta mu gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
SOS Children’s Village Rwanda imaze imyaka 43 ikorera mu Rwanda. Imaze kunyuramo abana basaga ibihumbi 22, ibihumbi bitanu bashyikirijwe imiryango kuri ubu i Kigali habarizwamo abana 181.
Yagize uruhare runini mu kurera imfubyi za Jenoside zari zisigaye zonyine nyuma yayo.









Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!