Umuryango Heifer International watanze izi mashini binyuze mu mushinga wo gutanga imashini zo gukoresha mu buhinzi zishyurwa mu byiciro witwa ‘Mechanization for Africa Initiative’ wakoreraga mu bihugu bitatu bya Afurika kuva mu 2022, u Rwanda rukaba rubaye urwa kane ukoreyemo nyuma ya Uganda, Kenya na Nigeria.
Izi mashini zizafasha abahinzi guhinga ku buso bunini mu gihe gito ndetse bizamutse umusaruro mu bwinshi no mu gaciro.
Igikorwa cyo gutanga izi mashini cyatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Rwigamba Eric wavuze ko uwo mushinga witezweho kwihutisha ubuhinzi mu Rwanda.
Yagize ati "Bizafasha abahinzi guhinga vuba kandi bahingire igihe bibafashe no kubona umusaruro uri hejuru. Iyo ugiye kureba nk’umuhinzi uhinga hegitari 10 cyangwa eshanu, abahinzi bakoresha isuka arababona ariko ugasanga batuma akererwa guhinga imvura ikamusiga".
Visi Perezida w’Umuryango Heifer International muri Afurika, Adesuwa Ifedi yavuze ko uyu muryago wishimiye gutangiza iyo gahunda mu kuzamura abahinzi bo mu Rwanda kandi ko ahandi ukorera muri Afurika hari aho umaze kugeza ubuhinzi bwaho.
Ati "Abahinzi bibafasha guhinga ku buso bugari kandi ayo ni amafaranga menshi. Twishimiye ko mu myaka ibiri ishize iyi gahunda yazamuye ubuhinzi mu bindi bihugu kuko umwe mu baduhaye ubuhamya hano yatubwiye ko imashini yatumye ava kuri hegitari imwe yahingaga akagera kuri hegitari eshanu".
Umuyobozi w’Umuryango Heifer International mu Rwanda, Ruzibuka Verena yavuze ko umushinga wo gutanga imashini zifashishwa mu buhinzi hari n’urubyiruko hirya no hino mu Gihugu ruzawubonamo akazi binyuze mu kwegera abahinzi bazukeneye.
Ruzibuka ariko yasabye abafatanyabikorwa kwinjira muri iyi gahunda ari benshi kugira ngo bifashe abahinzi kubona inguzanyo ari benshi.
Ati "Uyu mushinga twawushyizemo inkunga y’intangiriro, turashishikariza ibigo by’imari kuwigaho na byo bikazamo. Hari n’abandi baterankunga twabonye babishaka ariko turashishikariza n’abandi kuza tugafatanya muri uru rugendo kugira ngo twubake uburyo bwo gukoresha imashini ku bahinzi benshi".
Uyu mushinga ukora ute?
Umuryango Heifer International uzajya utanga izi imashini ku ufatanyije n’ikigo kitwa Hello Tractor gihuza abafite izo mashini n’abahinzi bazikeye.
Umuhinzi uyikeneye agomba kuba ahinga nibura ku buso bwa hegitari 500 ku mwaka naho koperative yo igomba kuba ifite ubuso bwa hegitari 500 isanzwe ihingaho. Umuhinzi kandi asabwa gutangira yishyuye 5% by’amafaranga aguze iyo mashini ndetse no gusinyana amasezerano na Hello Tractor akubiyemo ibindi byose bijyanye n’imikoranire.
Akenshi abahinzi bishyura izo mashini mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu bagahita bazegukana. Abakeneye izo mashini bujuje ibisabwa bashobora kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa internet rwa Hello Tractor nyuma yo gokorerwa isuzuma bagahuzwa n`ababaha imashini.
Ikigo kizajya cyita ku isanwa ry’izo mashini kizubakwa mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Buri imwe mu mashini zatanzwe ifite agaciro ko kuva kuri miliyoni 40 Frw kugeza kuri miliyoni 45 Frw. Zitanganwa n’ibimeze nk’amasuka binini bishobora guhinga, gusarura n’ibindi bitewe n’ibyo umuhinzi akeneye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!