HEC yavuze ku kibazo cy’abize muri Cavendish bimwe ibyangombwa bibahesha kubona akazi mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Ni gake cyane usanga abanyeshuri bize mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, bakurwa mu mirimo runaka cyangwa ntibemererwe gukora bitewe no kutagira ibyangombwa byuzuye.

Gusa ubu bamwe mu banyeshuri bize muri Kaminuza ya Cavendish ibarizwa muri Uganda baratakamba, bavuga ko bambuwe uburenganzira bwo kugira imirimo ya Leta bakora, ngo kuko nta byangombwa byuzuye bafite kandi ibihari barabihawe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, HEC.

Ubusanzwe uko bigenda ku munyeshuri usoje amashuri mu bindi bihugu ari Umunyarwanda, kugira ngo yemererwe gukorera mu Rwanda ahabwa icyemezo ko yasoje icyiciro runaka afitiye icyo cyemezo kizwi nka “Equivalance” hanyuma akemererwa gukorera mu gihugu ku myanya afitiye impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi.

Kuri bamwe mu banyeshuri bize muri Kaminuza ya Cavendish, bo si ko byagenze kuko basoje amasomo yabo berekeza muri HEC nk’ibisanzwe gusaba icyo cyemezo kibemerera gukorera mu Rwanda, aho guhabwa Equivalence bahabwa icyemezo cyemeza ko bafite ubwo bumenyi kizwi nka Recognition of Academic Qualifications.

Recognition of Academic Qualification itangwa nk’uruhushya rw’agateganyo rwerekana ko uyihawe yize ariko ko impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi afite itabasha kugereranywa n’iyo mu Rwanda.

Aba banyeshuri bavuga ko bahawe iki cyemezo bamwe bakajya mu kazi abandi bagakora ibizamini by’akazi bakabitsinda, ariko abakoze ibizamini by’umwihariko mu burezi, batemerewe gukora akazi batsindiye bitewe n’uko bafashwe nk’abatujuje ibyangombwa.

Safari Deny umwe muri aba banyeshuri yatangarije IGIHE ko n’abari mu kazi bahawe igihe cyo gusezererwa mu kazi ngo kuko badafite ibyangombwa byuzuye.

Ati “Biratangaje kandi biranababaje, kubona duhabwa icyemezo nyuma bigahinduka ngo nticyujuje ibisabwa. Uyu munsi hari abatsinze ibizamini ntibemererwa gukora, hari kandi n’abari mu kazi, abo HEC yasabye ko twafatwa nk’abatujuje ibisabwa.”

“Twasabye Equivalence, baduhamagaye batubwira ko zabonetse, tugezeyo duhabwa izi, batwizeza ko nta kibazo tuzagira cyane ko bigaragara mu gika cya nyuma kuri iki cyemezo dufite, ariko si ko biri kugenda.”

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yatangarije IGIHE ko impamvu bahawe icyemezo cy’agateganyo ari uko Kaminuza ya Cavendish itari ifite ibyangombwa biyemerera gukorera muri Uganda mu buryo buhoraho.

Ati ”Nkuko bigaragara HEC yabahaye iki cyemezo cyitwa Recognation of Academic Qualifications, kuko yabonaga ko bize kandi nk’uko byanditse kuri iki cyemezo, Kaminuza bizeho ikora mu buryo bw’agateganyo, bivuga ko itarabona uburenganzira bwa burundu. Ntituzi impamvu itabubona, umunsi yabubonye tuzabaha Equivalence.”

Yavuze ko HEC ifite ibaruwa yo muri Kamena uyu mwaka igaragaza ko iyi kaminuza itarabona ibyangombwa bya burundu, nubwo abayizeho bavuga ko yamaze kubona ibyangombwa.

Dr Mukankomeje yavuze ko no kuba bamwe bari barabonye imirimo, ari ubufasha bahawe. Yasabye aba banyeshuri gushaka Equivalence, kuko kuba bafite iki cyemezo cya mbere, bigaragaza ko bize ariko batujuje ibisabwa.

Umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bize muri Cavendish, urenga 1800, abari mu kazi bagera kuri 200 mu gihe abari bemerewe imyanya mu bigo bitandukanye bagera kuri 300.

HEC yatangaje ko abize muri Cavendish University bazahabwa equivalences ari uko Kaminuza yabo yemerewe burundu gukorera muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .