Heart of Worship in Action Foundation yatangiye gukorera mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 28 Ukuboza 2019 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Umuryango Heart of Worship in Action, ugamije guhindura imibereho y’abaturage, watangije ku mugaragaro ibikorwa byawo mu Rwanda nyuma y’umwaka ushinze imizi muri Canada.

Iki gikorwa cyo kuwutangiza cyabereye muri Ubumwe Grande Hotel ku mugoroba wo ku wa 27 Ukuboza 2019.

Heart of Worship in Action Foundation yatangijwe na Gakunzi Willy ariko cyashibutse mu bitekerezo by’umugore we Gatera Estelle witabye Imana ku wa 8 Ugushyingo 2018.

Ufite intego yo gushyigikira ibikorwa byo guhindura ubuzima bwa benshi no kubateza imbere.

Gakunzi Willy asanzwe atuye muri Canada, aho anakorera ibikorwa birimo n’iby’umuziki uhimbaza Imana.

Mu butumwa bwe atangiza Umuryango Heart of Worship in Action, Gakunzi Makuza Willy, yasobanuye ko igitekerezo cyavuye mu mugore we ariko yitabye Imana bikamuha imbaraga zo kubishyira mu bikorwa.

Ati “Mu byukuri turi gushyiraho itafari muri ya ngoro nini ari rwo Rwanda dushaka kubaka cyane cyane twongera ubushobozi mu byiciro Umujyi wa Kigali ufite mu nshingano zawo”.

Heart of Worship in Action Foundation ni umuryango udaharanira inyungu watangirijwe muri Canada mu 2019. Ufite intego yo gufasha mu guhindura ubuzima bwa benshi ndetse no gufasha abagore n’abakobwa bagize ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufasha urubyiruko n’abagore batishoboye kwiteza imbere n’ibindi.

Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel wo mu Itorero rya Restoration Church, yavuze ko ibyo Gakunzi yanyuzemo byo kubura umugore we byari mu mugambi w’Imana.

Yagize ati “Uba uwo uriwe kubera ibyo waciyemo, hari Imana buri munsi izi ibyo ikora. Yesu ni we mwanditsi w’ubuzima bwacu kuko ubuzima bwacu bumeze nk’igitabo. Tugomba kugira ibyiringiro kuko twamwizeye.’’

Mu Rwanda Heart of Worship in Action Foundation yatangiranye n’imiryango ibiri mu gikorwa cyiswe “Wegroup’’, ariko biteganyijwe ko izagera mu gihugu cyose.

Muhongerwa Jeannette ufite abana bane uri mu bafashijwe n’uyu muryango, yabwiye IGIHE ko watangiye kumuhindurira ubuzima.

Ati “Mu by’ukuri Heart of Worship in Action Foundation, yatangiye kudufasha nyuma yo kubona ko twihanganiye ibibazo by’ihohoterwa twarimo kandi tugasigarana imiryango yacu. Nari nsanzwe ncuruza ariko igishoro kikaba gike kubera ubuzima bwinshi nifasha. Baduteye inkunga mu buryo bwo gucuruza no kwishyurira abana banjye amafaranga y’ishuri.”

Igikorwa cyo gutangiza ku mugararo Heart of Worship in Action Foundation cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith; Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, Pasiteri Aron Ruhimbya n’abandi.

Abacyitabiriye kandi basusurukijwe n’abahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana barimo Aline Gahongayire, Simon Kabera na Ben & Chance, bishimiwe mu bihangano bitandukanye baririmbye.

Pasiteri Barbara Umuhoza ni we wayoboye igikorwa cyatangirijwemo Umuryango Heart of Worship in Action mu Rwanda
Serugo Ben n'umugore we Mbanza Chance [Ben na Chance] basusurukije abitabiriye iki gikorwa
Serugo Ben ubarizwa mu Itorero rya FourSquare Gospel Church of Rwanda ari mu banyempano mu muziki uhimbaza Imana
Ben na Chance basanzwe baririmbana muri Alarm Ministries na Source Of Melody Band ibarizwamo abaramyi bafite amazina akomeye mu Rwanda
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, ari mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa
Heart of Worship in Action Foundation yatangije ibikorwa byayo byo gufasha mu Rwanda
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye biganjemo abiganye na Gakunzi
Gakunzi yavuze ko ashishikazwa no kubaka ubushobozi bw’abantu by’umwihariko urubyiruko no guhindura ubuzima bw'abadafite ubushobozi
Aline Gahongayire ari mu bahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana bitabiriye iki gikorwa
Gahongayire yifashishije indirimbo ze zikunzwe mu gutaramira abitabiriye iki gikorwa
Gakunzi Makuza Willy asanzwe akorera umuziki uhimbaza Imana muri Canada aho atuye
Abitabiriye iki gikorwa banyuzwe
Umubyeyi wa Gakunzi ari mu bitabiriye iki gikorwa
Gakunzi Makuza Willy yatangije Umuryango Heart of Worship in Action mu kusa ikivi cy'umugore we witabye Imana ariko yaritangiraga ibikorwa byo gufasha
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, yashimye umuhate wa Gakunzi utaraheranwe n'agahinda ko kubura umugore we wamusigiye abana babiri agahitamo kwinjira mu bikorwa byo gufasha
Umuhanzi Simon Kabera na we ari mu baririmbye muri iki gikorwa
Umukuru w'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi
Wari umunsi w'akanyamuneza...

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza