00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hazamutse ubusabe bw’abamagana ko umurambo wa Bagosora ushyingurwa mu Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’Urupfu rwa Col Théoneste Bagosora, kuri ubu Umuryango wa CPCR uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,by’umwihariko abatuye mu Bufaransa, wamaganye igitekerezo cyo kumushyingura mu Bufaransa.
Col Bagosora w’imyaka 80 yaguye muri Mali, aho yari mu gifungo cy’imyaka 35 yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania. Amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarishwe n’uburwayi yari amaranye iminsi. (...)

Col Bagosora w’imyaka 80 yaguye muri Mali, aho yari mu gifungo cy’imyaka 35 yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania. Amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarishwe n’uburwayi yari amaranye iminsi.

Abagize Umuryango CPCR bamaganye igitekerezo cyo kujyana umurambo wa Col Bagosora ugashyingurwa mu Bufaransa, usaba Leta y’u Bufaransa kwamagana icyo cyemezo.

Mu itangazo bashyize hanze, bagize bati “Turasaba Leta y’u Bufaransa kwamagana ko umurambo wa Bagosora washyingurwa mu Bufaransa, aho benshi mu bagize umuryango we batuye.”

Uyu Muryango watangijwe na Alain na Dathroza Gauthier, wasabye Leta y’u Bufaransa kwirinda kuba indiri y’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bati “U Bufaransa, busanzwe ari indiri ya benshi mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibugomba kwemera hakoreshwa ‘nk’aho kwiyibukiriza amateka’ y’ingoma ya Perezida Juvenal Habyarimana.

U Bufaransa bushyinguyemo Jean Bosco Barayagwiza wagize uruhare mu gutangiza radio ya RTLM ndetse Simon Bikindi wibukirwa ku ndirimbo zibiba urwango yahimbye mu gihe Leta ya Habyarimana yari ikomeje umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabwiye The New Times ko bashimishijwe no kuba Bagosora apfuye ari mu maboko y’ubutabera.

Yagize ati “Amategeko ateganya ko ibyaha by’umuntu birangirana n’urupfu rwe, dushimishijwe n’uko yapfuye ari mu maboko y’ubutabera, yaraburanye, agahamwa n’ibyaha ndetse akanakatirwa.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko bibabaje kuba uyu mugabo wagize uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, apfuye atabashije gusaba imbabazi ku byaha yakoze byagize uruhare mu rupfu rw’Abatutsi barenga miliyoni.

Umuryango wa CPCR wamaganye icyemezo cyo gushyingura Col Bagosora mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .