Havugiyaremye yagizwe Umushinjacyaha Mukuru asimbuye Mutangana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Havugiyaremye Aimable wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura amategeko, yagizwe Umushinjacyaha Mukuru asimbuye Mutangana Jean Bosco wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya.

Izi mpinduka ziri mu zatangajwe binyuze mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu mpinduka zakozwe mu rwego rw’ubutabera, Havugiyaremye Aimable yagizwe Umushinjacyaha Mukuru; Habyarimana Angelique aba Umushinjacyaha Mukuru Wungirije; naho Nkurunziza Valens agirwa Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Havugiyaremye wahawe inshingano nshya, kuva mu Ukwakira 2017 yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko; mbere y’uko ajya kuri uwo mwanya bwo yari Umuyobozi Mukuru w’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, Institute of Legal Practice and Development (ILPD).

Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko yakuye muri Leiden University mu Buholandi mu gihe Mutangana asimbuye afite Masters mu mategeko y’ibyaha Mpuzamahanga no kugenza ibyaha yakuye mu Buholandi mu 2015.

Havugiyaremye Aimable wari Umuyobozi wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko yagizwe Umushinjacyaha Mukuru
Havugiyaremye Aimable ubwo yari amaze kurahirira kuba Umuyobozi wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko, aha yari kumwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .