Gahunda Nzamurabushobozi iri gufasha abanyeshuri batsinzwe amasomo mu mashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.
Ni amasomo ashobora guhabwa abanyeshuri batsinzwe amasomo runaka mu mashuri kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza, abatsinze bakimukira mu kindi cyiciro.
Iyi gahunda yashyizwemo imbaraga nyuma y’uko imibare y’abanyeshuri basibira mu mashuri yose yazamutse ariko mu cyiciro cy’abanza ho biba akarusho.
Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ya 2022/2023 igaragaza ko imibare y’abanyeshuri babonye amanota yo kwimuka bava mu mwaka umwe bajya mu wundi, bagabanyutse bava kuri 77% mu 2022 bagera kuri 75.7% mu 2023.
Ku rwego rw’igihugu, abasibira bavuye kuri 14.3% bagera kuri 19.1% mu 2023. Mu mashuri abanza ho imibare y’abasibira yaratumbagiye iva kuri 24.6% igera kuri 30.2%.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr. Nelson Mbarushimana yabwiye RBA ko abanyeshuri barenga ibihumbi 345 bagize amanota ari munsi ya 50% bandikiwe ku ndangamanota zabo, bazitabira gahunda nzamurabushobozi ndetse ababyeyi babo bakwiye gukangukira kubohereza ku ishuri.
Yavuze ko ku munsi wa mbere batangira kwiga, hitabiriye bake cyane ariko nyuma bagenda biyongera.
Ati “Umubyeyi wese aho ari agomba kumenya ko umwana afite ari umukandida mu cyerekezo 2050. Kugira ngo abana dufite bazagire ubuzima bwiza, bazabeho neza bibesheho bakorere n’igihugu, umurongo umwe gusa uzadufasha kubigeraho ni uko umwana yiga.”
“Mu kwiga; umwana azajijuka, amenye ibiri kubera ku Isi, ari na yo mpamvu mboneraho umwanya wo gutanga ubutumwa ku mubyeyi ufite umwana wagombaga kujya muri iyi gahunda akaba akiri mu rugo, yumve ko adakunda igihugu.”
Dr. Mbarushimana yavuze ko ababyeyi batazohereza abana ku ishuri muri iyi gahunda bazahamagazwa bagasobanura impamvu bitwaye batyo kuko aya masomo atangirwa ku ishuri umwana yari asanzwe yigaho.
Ati “Tuzashaka uburyo aba babyeyi tubahwitura bagawe kubera ko batari kuzuza inshingano zabo.”
REB igaragaza ko ibiruhuko n’ubusanzwe bitavuze gushyira ku ruhande ibijyanye n’amasomo.
Imibare igaragaza ko ibigo by’amashuri bifite icyiciro cy’amashuri abanza ari 3932, mu gihe abigaga mu mashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 ari 2,838,343.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!