Prof Dusingizemungu mu batorewe kuyobora imwe muri komisiyo za Sena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Prof Dusingizemungu Jean Pierre uheruka kwinjira muri Sena y’u Rwanda yatorewe kuba Perezida wa Komite igenzura Imikorere ya Sena, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri.

Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) ari mu basenateri bane bashyizweho na Perezida Paul Kagame ku wa 16 Ukwakira 2020.

Uyu mugabo ari mu bagiriwe icyizere cyo kwinjira mu bagize Biro za zimwe muri Komisiyo zihoraho za Sena.

Aya matora yabaye mu gitondo cyo kuri uyu 28 Ukwakira 2020, agamije gusimbuza abasenateri bahoze muri Biro za komisiyo za Sena na Komite igenzura Imikorere ya Sena, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri barangije manda.

Prof Dusingizemungu yatorewe mu Nteko Rusange yari iyobowe na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin.

Muri aya matora Senateri Nyinawamwiza Laetitia yatowe nka Visi Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, mu gihe Senateri Mukakarangwa Clotilde yoterewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda na babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi.

Prof Dusingizemungu Jean Pierre yatorewe kuba Perezida wa Komite igenzura Imikorere ya Sena, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri
Mukakarangwa Clotilde yatorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano
Nyinawamwiza Laetitia yatowe nka Visi Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .