00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatoranyijwe imishinga itanu izahatanira miliyoni 50 Frw mu irushanwa AYuTe rya Heifer İnternational

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 March 2025 saa 09:44
Yasuwe :

Binyuze mu irushanwa ‘AYuTe Africa Challenge ritegurwa na Heifer International, hatoranyijwe abashoramari batanu b’urubyiruko bafite imishinga itanga icyizere ku ikoranabuhanga mu buhinzi, bakaba bazitabira irushanwa rya nyuma rizabahesha inkunga ya miliyoni 50 Frw.

Ku wa 28 Werurwe 2025, ni bwo uru rubyiruko rufite imishinga itanu ihiga iyindi rwatoranyijwe mu irushanwa rya AYuTe Africa Challenge, rigamije kuzamura ibitekerezo n’imishinga byateza imbere urwego rw’ubuhinzi.

Ni irushanwa ryashyiriweho urubyiruko rwifuza gukora ishoramari mu Rwanda, kugira ngo rurusheho kunguka ubumenyi mu buryo bw’imikorere, ndetse ruhabwe ibihembo nk’inkunga irufasha kuzamura ibikorwa byarwo.

Abatoranyijwe ni Niyidukunda Mugeni Euphrosine wo muri Avocare, Muyombano Happy Axel wo muri Ampere Vision Rwanda, Muhiza Frank wo muri Extra Technologies, Sabina Marie Rose wo muri Green Energy Technology na Tresor Gashonga wo muri Incuti Foods.

Aba batoranyijwe mu cyiciro cya kabiri cy’abashoramari b’urubyiruko bazahabwa amahirwe yo guhatanira inkunga y’ishoramari ingana na miliyoni 50 Frw muri AYuTe Challenge y’uyu mwaka, bakaba baratoranyijwe mu barenga 500.

Iri rushanwa rya AYuTe Challenge Rwanda riteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, ryatangijwe bwa mbere mu Rwanda mu 2023 na Heifer International, rigamije guteza imbere udushya dukoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo abahinzi bahura na byo, no gushishikariza urubyiruko kwinjira mu rwego rw’ubuhinzi.

Verena Ruzibuka, Umuyobozi Mukuru wa Heifer International Rwanda, yanyuzwe n’umuhati w’abatsinze muri iki cyiciro.

Ati “Ndashimira abageze mu cyiciro cya nyuma cya AYuTe Challenge. Umuhate wanyu, ubuhanga bwanyu n’ishyaka mufitiye mu gutanga ibisubizo mu buhinzi ni iby’agaciro”.

Yakomeje ati “ Iri si irushanwa gusa, ahubwo ni urubuga rutanga impinduka. Muri Heifer International, twizera ko guha urubyiruko ibikoresho n’inkunga bikenewe, bitanga umusanzu mu kubaka ejo hazaza habo no kongera umusaruro. Rero tuzahurira mu cyiciro cya nyuma taliki 30 Mata 2025.”

Amahugurwa ya AYuTe Challenge Rwanda Bootcamp, yamaze iminsi ine, yasojwe n’amarushanwa yo kumurika imishinga ku mugaragaro, batanu bahize abandi, bakaba bazahatana ku wa 30 Mata 2025.

Ku munsi wa nyuma w’amahugurwa, 10 bafite imishinga bitabiriye aya mahugurwa yo kujonjora abazahatanira ibihembo, batanze ibiganiro ku mishinga yabo y’ubuhinzi ikoresha ikoranabuhanga, banagaragaza udushya twibanda ku gukoresha Drones mu buhinzi, ikoranabuhanga rya Hydroponics, Imirasire y’izuba mu kongera umusaruro, ubuhanga buhanitse mu gutunganya umusaruro n’Ikoranabuhanga rya biotechnologie.

Tresor Gashonga wo muri Incuti Foods, umwe mu batoranyijwe, yabigarutseho ati “Nungutse byinshi muri Bootcamp, by’umwihariko nahuye n’abandi bashoramari bafite ibitekerezo byiza. Nshimishijwe cyane n’amahirwe nagize yo kugera ku cyiciro cya nyuma. Ubu ngiye kwitegura, nkoresheje ubumenyi nungukiye hano kugira ngo nzamure ubucuruzi bwacu, maze Incuti Foods isohoke ku isoko mpuzamahanga kandi igirire akamaro abahinzi basaga 8,000.”

Niyidukunda Mugeni Euphrosine wo muri Avocare,na we uri mu batoranyijwe, yagize ati “Imishinga yose irafatika. Muby’ukuri biranshimishije cyane kuba ndi mu banyamahirwe batanu bageze ku cyiciro cya nyuma. Ndifuza ko Avocare yatsinda, bityo tukaguka tukongera ubushobozi bwacu bwo gufasha abahinzi benshi ndetse tukongera amahirwe y’akazi ku rubyiruko n’abagore, cyane cyane abo mu cyaro.”

Irushanwa rya AYuTe Challenge si ukwegukana ibihembo gusa, ahubwo riha urubyiruko inyigisho n’ubujyanama mu bucuruzi. Mu gihe cy’iminsi ine, abahatanye mu cyiciro cya 2025 bakurikiranye amasomo ndangagaciro ku Iterambere ry’imishinga y’ubucuruzi, Uburyo bwo kwinjira ku isoko no Gutanga umusaruro ndetse no kwaguka ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’ayo masomo, bahawe ubujyanama n’inzobere ku kongera ubushobozi bw’imishinga yabo, ku kuzamura ubucuruzi bwabo, ndetse bashishikarizwa kwitegura neza kuzatanga ibiganiro byubaka urwego rw’ubuhinzi.

Ubuhinzi bukoresha abasaga 60% by’abanyarwanda, kandi bufatiye runini ubukungu bw’igihugu. Ubuhinzi ni kimwe mu byafasha urubyiruko kubona akazi. Irushanwa rya AYuTe Challenge riragaragaza uruhare rw’urubyiruko mu guhanga udushya twifashisha ikoranabuhanga hagamijwe kongera umusaruro n’iterambere ry’abahinzi.

Heifer International Rwanda ikorera mu murongo wo guhashya inzara n’ubukene binyuze mu guteza imbere ubuhinzi burambye. Binyuze mu gufasha abahinzi bato no gushyigikira udushya tw’urubyiruko, iyi gahunda igamije kubaka ahazaza heza kandi harambye ku miryango y’abahinzi mu Rwanda.

Batanu batoranyijwe, uvuye ibumoso, Muyombano Happy Axel (Ampere Vision Rwanda Ltd), Niyidukunda Mugeni Euphrosine (Avocare Ltd), Alimas HAKIZIMANA (AYuTe Challenge Bootcamp judge), Muhiza Frank (Extra Technologies Ltd), Tresor Gashonga (Incuti Foods) , Sabina Marie Rose (Green Energy Technology Ltd), Malik Shaffy (Umukemurampaka muri AYuTe Challenge Bootcamp), Dr Damien Shumbusha (Umukemurampaka muri AYuTe Challenge Bootcamp)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .