Hategerejwe umwanzuro ku itariki CHOGM izaberaho i Kigali

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Kanama 2020 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko kuri uyu wa Kane aribwo hazamemenyekana niba itariki u Rwanda rwatanze nk’icyifuzo cy’igihe inama ya CHOGM rugomba kwakira, izaba yemejwe.

Iyi nama yagombaga kuba ku nshuro ya 26 izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), yari iteganyijwe hagati ya tariki 22 na 27 Kamena 2020 ariko yaje gusubikwa muri Mata uyu mwaka bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Tariki 13 Nyakanga, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yandikiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize uwo muryango, abamenyesha icyifuzo u Rwanda rwagize, anagaragaza ko Umwamikazi Elisabeth II yashyigikiye icyo cyifuzo.

U Rwanda rwasabye ko inama itaha ya CHOGM yaba mu cyumweru kizatangira kuwa 21 Kamena 2021.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko itariki u Rwanda rwatanze yamenyeshejwe ibindi bihugu ndetse ko kuri uyu wa Kane aribwo izemezwa cyangwa se hagatangazwa ko ibihugu bitayishyigikiye.

Ati “Ibikurikizwa ni uko Umunyamabanga Mukuru agisha inama ibihugu by’ibinyamuryango kuri ayo matariki yatanzwe. Byaratangiye ndetse umunsi wa nyuma ni ejo. Ubwo ejo tuzaba dushobora kumenya niba hari umunyamuryango udashyigikiye itariki yatanzwe, niba ntawe, izo tariki zizemezwa. Ni ukuvuga ngo turategereje kugeza ejo kugira ngo tumenye niba hari abadashyigikiye gahunda yari yatanzwe.”

Biruta yavuze ko mu gihe bizaba bigaragaye ko nta gihugu cyagaragaje impungenge ku itariki u Rwanda rwatanze, CHOGM izabera i Kigali mu cyumweru cya tariki ya 21 Nyakanga 2021.

Nubwo Coronavirus yahagaritse inama ya CHOGM yari iteganyijwe uyu mwaka, u Rwanda rwakomeje imyiteguro nko kubaka ibikorwa remezo n’ibindi.

Iyi nama yari kuba muri Kamena 2020, hagati ya tariki 22-27, yari yitezwemo gusinyirwamo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700. Arimo ayo mu rwego rw’ubwubatsi, ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.

CHOGM ni inama yitabirwa n’abantu bari hagati ya 5000 na 8000. Kuyakira bisaba ko igihugu cyerekana ubushake hakabaho kureba ko igihugu gifite ubushobozi. Mu kureba ubwo bushobozi harebwa ibintu bitandukanye, birimo aho inama izakirirwa, indege zigana aho hantu, uko bantu babona Visa, umutekano, imiyoborere n’ibindi.

Muri Mata 2018 nibwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyi nama nyuma y’imyaka icyenda rwinjiye muri uyu muryango. Ni iya mbere izabera mu gihugu kitakolonijwe n’u Bwongereza.

Ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama ya Commonwealth muri Mata 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .