Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rya Rusesabagina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuri uyu wa Kane ruratangaza umwanzuro warwo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo Rusesabagina yitabye Urukiko, amenyeshwa ibyaha 13 aregwa ariko yanga kwiregura kuri buri cyaha avuga niba acyemera cyangwa atacyemera, ahubwo avuga ko yatanze ibisobanuro bihagije ubwo yari mu Bushinjacyaha n’Ubugenzacyaha, ko aribyo urukiko rukwiye kuzasuzuma.

Rusesabagina yabwiye Urukiko ko yicuza ibikorwa byakozwe na FLN byo kwica abaturage mu turere twa Nyaruguru ndetse ko yabisabiye imbabazi abagizweho ingaruka nabyo n’igihugu muri rusange.

Ati “Njye ubwanjye narabyicuje kandi mbisabira imbabazi imiryango y’abo byagizeho ingaruka ndetse n’igihugu.”

Umushinjacyaha yavuze ko basabira Rusesabagina gufungwa by’agateganyo kubera ibyo akekwaho. Yavuze ko ibikorwa bigize ibyaha Rusesabagina akekwaho byatangiye mu 2009 ubwo Rusesagina wari ukuriye ishyaka ryitwa PDR Ihumure, yegereye Lt Col Habiyaremye Noel wakundaga kwiyita Banga Banza Lambert.

Uyu ngo yari umusirikare mu Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR, amusaba ko bakwihuza akamwiyungaho ari kumwe n’abarwanyi avanye muri FDLR. Ngo nyuma yaho Rusesabagina yakomeje kuvugana n’uwo musirikare, nyuma Habiyaremye aza kujya i Burundi hanyuma Rusesabagina akajya amwoherereza amafaranga. Ayo mafaranga ngo yari ayo gushinga umutwe wa gisirikare wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Me Nyambo Emeline uri mu bunganira Rusesabagina yavuze ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye ndetse byaba na ngombwa agategekwa kutagira ahantu arenga dore ko n’ibyangombwa bwe byafatiriwe.

Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa 31 Kanama 2020, RIB isobanura ko yatawe muri yombi afatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ndetse ko yageze i Kigali ku bushake bwe bitandukanye n’amakuru yavugaga ko yashimutiwe i Dubai akazanwa mu Rwanda.

Inkuru bifitanye isano: Paul Rusesabagina yitabye urukiko aburana ku byaha 13 akekwaho: Uko iburanisha ryagenze (Amafoto)

Ku isaha ya saa Munani nibwo urukiko ruri bwemeze niba Rusesabagina afungwa by'agateganyo cyangwa se niba yarekurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .