Hategerejwe ijambo ry’ibigo bibiri ku mushinga wo gusukura amazi mabi i Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Kanama 2019 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangaje ko hategerejwe igisubizo cya banki ebyiri zemeye gutera inkunga umushinga wo guhuza no gusukura amazi mabi, ngo hatangwe isoko ku bashoramari bazubaka uyu mushinga witezweho impinduka zikomeye mu bijyanye n’isukura.

Mu mwaka ushize nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano y’inguzanyo ingana na miliyoni €96 agenewe umushinga wa mbere wo gukusanya no gusukura amazi mabi wiswe Kigali Sanitation and Central Sewerage System, azaturuka muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na Banki y’u Burayi y’Ishoramari (EIB).

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Eng. Rwunguko Jean d’Amour, yavuze ko uyu mushinga uzahuza amazi ava mu bice bya Kimisagara, Muhima, Gisozi n’ahandi ashobora kugenda hadakoreshejwe izindi ngufu, akagera aho uwo mushinga uzubakwa ku Giti cy’Inyoni.

Yavuze ko ubu buryo bwateguwe buzatuma amazi mabi aba yakoreshejwe ahurizwa hamwe, akayungururwa, ibivuyemo bikabyazwa ifumbire, naho ayo mazi hakarebwa ikindi yakoreshwa.

Uyu muyobozi yavuze ko Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe amazi, WASAC, bimuye abantu bakoreraga aho uyu mushinga uzubakwa, ubu hari ikibanza.

Ati “Hari ba rwiyemezamirimo bagera ku icyenda bifuza kuba bapiganira iryo soko hakarebwa abashoboye, bamaze gutoranywa noneho nk’uko amategeko cyangwa amabwiriza y’abaterankunga abiteganya, iyo ba rwiyemezamirimo bazatoranywamo ukora icyo gikorwa bamaze kuboneka, icyo gihe tujya gusaba ko abaterankunga babyemera.”

Yavuze ko Umujyi wa Kigali ufatanyije na WASAC bandikiye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na European Investment Bank, babagezaho abo bashoramari bifuza kubaka uyu mushinga.

Eng. Rwunguko yakomeje ati “Twandikiye abo baterankunga tubasaba kureba ibyo bigo, bakadusubiza, tukazabona gukomeza ku cyiciro noneho kigendanye n’uko amategeko y’amasoko ya leta y’u Rwanda abiteganya. Rwiyemezamirimo uzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga we yamaze kuboneka ndetse arimo gufatanya n’Umujyi ndetse na WASAC ku bigendanye n’abantu bazimurwa.”

“Ubu tuvugana hari abantu bamaze kwishyurwa b’aho imiyoboro y’amazi izanyura ndetse hari abandi batarishyurwa kubera ko rimwe na rimwe ikibazo cy’ibyangombwa bituzuye, ariko kugira ngo igihe izo banki zizaba zemeye ko dukomeza gushaka rwiyemezamirimo, nanaboneka ibikorwa bizihute, abaturage n’imitungo yabo izabe yimuwe.”

Biteganyijwe ko ubwo icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizaba kirangiye, hazakomerezwa ku mazi aturuka mu bice by’umujyi wa Kigali bigana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Biteganywa ko amazi ava mu miryango azajya ajyanwa aho asukurirwa ku kiguzi kizashyirwaho, WASAC ikaba iteganya ahantu azajya ashyirwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza