Hategerejwe icyemezo cya nyuma ngo umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali utangire kubakwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2018 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’u Rwanda n’aba Tanzania biteganyijwe ko bazahura bagafata icyemezo cya nyuma ku gutangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali.

Mu rugendo rw’akazi, Perezida Kagame yagiriye muri Tanzania muri Mutarama 2018, yemeranyije na John Pombe Magufuli kwihutisha uyu mushinga.

Basabye abaminisitiri bashinzwe ibikorwa remezo guhura bakiga ku kwihutisha iyubakwa ry’uyu muhanda. Kuva icyo gihe ababishinzwe bakora inama ziga kuri uyu mushinga harebwa ko washyirwa mu bikorwa, ukazanarangirira ku gihe.

Muri uyu mushinga uzatwara miliyari 2.5 z’amadolari, u Rwanda ruzatanga miliyari 1.2 y’amadolari mu kubaka kilometero 150 mu gihe andi angana na miliyari 1.3 y’amadolari izatangwa na Tanzania.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko gutangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi bizatangira mu Ukuboza uyu mwaka.

Mu kiganiro KT Press yagiranye n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Uwase Patricie, yavuze ko abayobozi bo mu bihugu bazahura vuba bagafata ibyemezo bya nyuma ku mirimo yo kubaka uyu muhanda.

Yavuze ko abayobozi bo ku mpande zombi byari biteganyijwe ko bazahura kuwa Mbere w’iki cyumweru ariko abo ku ruhande rwa Tanzania bakagira izindi nshingano.

Yongeraho bategereje guhura n’abo ku ruhande rwa Tanzania bagafata imyanzuro ya nyuma ku gutangira kubaka uyu muhanda ureshya n’ibilometero 571 uzahuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali mu Rwanda, nk’uko Abakuru b’Ibihugu bifuza ko bitangira vuba.

Mu biganiro biheruka kubera i Dar es Salaam ku wa 22 Ukwakira 2018, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Gatete Clever n’Uw’Ibikorwa, Ubwikorezi n’Itumanaho muri Tanzania, Eng. Isack Aloyce Kamwelwe banzuye kwihutisha uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari $2.5.

Inyigo y’umuhanda wa Gari ya Moshi uzajya ukura imizigo ku Cyambu cya Dar es Salaam uyijyana mu Rwanda, u Burundi n’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Congo yarasojwe.

Kubaka uyu muhanda ureshya n’ibilometero 571 uzahuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali mu Rwanda bizatwara miliyari 2.5 z'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza