Hatangiye ubushakashatsi ku bitera uburaya, ubusinzi no gusabiriza mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Kanama 2019 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyatangiye ubushakashatsi bwimbitse ku birebana n’ubukana bw’imyitwarire ibangamira abaturage, impamvu ziyitera ndetse n’akamaro ka gahunda y’igororamuco mu Rwanda.

Imwe mu myitwarire izitabwaho kureba ikiyitera ndetse n’uburyo yahashywa mu muryango Nyarwanda ni Ubuzererezi, uburaya, ubujura bworoheje, gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi mu ruhame no gusabiriza.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bosenibamwe Aimé, asobanura ko impamvu y’ubu bushakashatsi ari ukugira ngo hamenywe ishusho nyayo kuri iyi myitwarire ibangamira abaturage ndetse n’uburyo yahashywa.

Yagize ati “Kugira amakuru nyayo ku byerekeye ubukana bw’imyitwarire ibangamira abaturage mu Rwanda, bizadufasha kugira ishusho y’uko ikibazo cy’imyitwarire ibangamira abaturage cyifashe mu Rwanda, bidufashe no kumenya ahakenewe gushyirwa imbaraga kugira ngo ubukana bw’iki kibazo bugabanuke.”

Yongeyeho ko amakuru azava muri ubu bushakashatsi azafasha gutegura ingamba zo kurwanya iyi myitwarire.

Ati “Amakuru azava muri izi nyigo zombi azafasha Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco n’abafatanyabikorwa bacyo gutegura ingamba zihamye zo gukumira imyitwarire ibangamira abaturage, kugorora ababaswe n’iyo myitwarire no kubasubiza mu buzima busanzwe mu buryo burambye.”

Ubu bushakashatsi buzakorerwa mu turere twose tw’igihugu bukorerwe ku bantu 1200.

Umwe mu bari gukora ubu bushakashatsi Ndabaga Eugène, avuga ko buzafasha abarangije kwijandika muri izi ngeso mbi kuzivamo.

Ati “Ubushakashatsi icyo bugamije ni ukureba uburemere bw’ibyo bibatera kwitwara batyo n’ingamba zafatwa kugira ngo ba bantu bave ibuzimu bajye ibuntu”.

Ubu bushakashatsi buzakorwa mu bice bibiri igice cya mbere kizamara amezi atatu hibandwe ku gushaka amakuru ku banyuze muri izi ngeso mbi no mu nzego z’ubuyobozi, naho igice cya kabiri kimare amezi atanu harebwe mu buryo bwimbitse uburemere iyi myitwarire ifite.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo ishinzwe abana, bugaragaza ubuzererezi nk’imwe mu ngeso zizibandwaho muri ubu bushakashatsi nk’ikibazo gikomeye, aho mu mijyi minini y’igihugu harimo inzererezi 2882 aho abarenga 91% muri bo ari abahungu.

Bosenibamwe avuga ko ubu bushakashatsi buzatuma hamenyekana impamvu z'imyitwarire ibangamira umuryango nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza