00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangiye imurika ry’ibihangano byigisha kubiba amahoro

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 August 2024 saa 11:41
Yasuwe :

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi hari kumurikirwa ibihangano by’ubugeni byakozwe n’abahanzi nyarwanda n’abo mu mahanga ryiswe ‘Cultivating Peace, rigamije kwigisha abagize umuryango mugari kubiba imbuto z’amahoro mu mibanire yabo.

Ni imurika ryateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyabugeni ryo muri Amerika ryitwa ‘Artnauts’ ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abahanzi nyarwanda ryitwa MADS Kigali.

Ibi bihangano biri kumurikirwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugeza ku itariki 16 Kanama 2024.

Uhagarariye Artnauts ubwo hatangizwaga iri murika, Trine Bumiller yavuze ko impamvu batangiye iryo murika, ari ukugira ngo bigishe umuryango mugari ko amahoro ari ikintu gishobora kubibwa kigakura nk’uko ku mbuto bigenda.

Ati “Dushaka kandi kwerekana ko kubiba imbuto z’amahoro zigakura, ari ikintu gitanga umusaruro abantu bakawishimira mu gihe kizaza. Ntabwo twazanye ibihangano gusa ahubwo natwe ubwacu twaje kugira ngo turebe n’imishinga twakora iduhuza n’abantu bo muri iki gihugu cyatwakiriye”.

Avuga ku isomo ryo kwigira ku mateka ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Miller yagize ati “Isi ni ahantu hagoye kandi habera ibintu bishengura umutima ariko ntibiba ari ryo herezo”.

“Hari icyiza kiba gishoboka nyuma yabyo kuko ushobora kuva mu makuba ukubaka ikintu cyiza gishingiye ku byabaye binyuze mu guha icyubahiro ababuze ubuzima ariko no kubaka ibiragano by’ahazaza bigatuma ibyo bitongera kuba”.

Nkusi Kenneth washinze MADS Kigali, yavuze ko nk’abahanzi nyarwanda bakora ubugeni, bishimiye gutanga umusanzu wabo mu kubaka amahoro mu Gihugu cyamaze igihe kitayafite ariko ubu amateka akaba yarahindutse.

Ati “Hashize imyaka 30 u Rwanda runyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni amahirwe kuri twe mu kunganira umurimo Leta y’u Rwanda yatangiye wo kubaka amahoro. Nk’Abanyarwanda twishimiye kubana mu mahoro kandi ni n’inshingano ya buri wese gutera intambwe ye mu kwerekana uburyo tugomba kubana mu mahoro”.

Nkusi yavuze ko kandi ari amahirwe kuri bo guhura n’abandi habanzi bamaze igihe muri uwo mwuga kandi bakorera hirya no hino ku Isi.

Ibi bihangano by’ubugeni biri kumurikwa, byose hamwe ni 75 bibumbatiye ubutumwa bunyuranye harimo icyenda by’Abanyarwanda, bikaba byarashyizwe mu gice kibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Kigali.

Trine Bumiller yavuze ko impamvu batangiye imurika ari ukugira ngo bigishe umuryango mugari ko amahoro ari ikintu gishobora kubibwa kigakura nk’uko ku mbuto bigenda
Ubutumwa burimo bufasha abantu kwiga kubiba amahoro
Nkusi Kenneth yavuze ko nk’abahanzi nyarwanda bakora ubugeni bishimiye gutanga umusanzu wabo mu kubaka amahoro mu gihugu cyamaze igihe kitayafite
Ibi bihangano harimo ibitanga ubutumwa bwihariye ku Rwanda
Byashyizwe mu gice kibitse amateka ya Jenoside mu Rwibutso rwa Kigali
Ibihangano birimo ubutumwa bwigisha kubiba amahoro
Abahanzi bari bitabiriye iri murika basuye ibihangano byose
Abanyabugeni nyarwanda bavuze ko bazungukira mu gukorana n'ababimazemo igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .