00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 6,8 Frw zigiye gufasha abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 12 September 2024 saa 09:04
Yasuwe :

Hatangijwe umushinga Rwanda Trade Facilitation Activity - RTFA Boneza Ubucuruzi’ uterwa inkunga na USAID yatangije umushinga witezweho kurandura ibibazo byabangamiraga Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ukazatwara miliyoni 5$ (arenga miliyari 6 Frw).

Uyu mushinga watangijwe ku wa 11 Nzeri 2024, ukazashyirwa mu bikorwa mu myaka ine.

Umuyobozi wa RTFA-Boneza Ubucuruzi mu Rwanda, Jacky Zizane, yavuze ko bizeye badashidikanya ko muri ayo mezi 48 umushinga uzaba ushyirwa mu bikorwa, ibibazo byose bitajyanye n’imisoro ya gasutamo bizaba byavuyeho, ibizafasha ubukungu bw’u Rwanda gukomeza gutumbagira.

Bimwe mu bibazo mushinga uje gukemura ni nko kugabanya umwanya munini ibicuruzwa bimara ku byambu cyangwa ku mipaka, bigatera igihombo abacuruzi nk’uko Nyiridandi Jules wunganira abacuruzi gutumiza no kohereza ibicuruzwa mu mahanga abishimangira.

Ati “Niba umuntu yatumije ibintu bikamara icyumweru mu bubiko bwa gasutamo, amafaranga yagombaga kwishyura akiyongera, mu kuyagaruza azahera umuturage ibicuruzwa ku giciro kiri hejuru.”

Siboniyo Theophile wunganira abo mu Rwanda na Uganda kohereza no gutumiza ibicuruzwa mu mahanga we agaragaza ko ibibazo bikibangamiye iyo mirimo, ari ikoranabuhanga rikoreshwa kuri za gasutamo rikigenda biguru ntege.

Ati “Iriya porogaramu dukoresha irimo imbogamizi kubera internet itihuta. Ikindi server ikunda kuvaho. Iyo bibaye ibikorwa byo kumenyekanisha ibicuruzwa birahagarara. Iyo porogaramu yagakwiriye kuvugururwa, kuko bitabaye ibyo, n’uyu mushinga ntabwo wagera ku ntego zawo.”

Icyakora icyo kibazo cy’ikoranabuhanga cyatangiye gufatirwa ingamba zihariye bikozwe na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ni icyizere cyatanzwe n’umukozi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro akaba n’umuhuzabikorwa wa Boneza Ubucuruzi, Alex Mugire wavuze ko inzego zitandukanye zibarizwa kuri gasutamo zizajya zikorera hamwe imirimo ikihuta.

Ati “Niba umukozi ushinzwe imisoro n’amahoro hari ibyo yakoraga agategereza uwa Rwanda FDA na we agategereza uwa RICA, [kuri ubu bigiye guhinduka] bakorere hamwe ubucuruzi bwihute.”

RTFA- Boneza Ubucuuzi iri mu murongo wa gahunda y’igihugu ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), ishingiye ku nkingi zirimo no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga n’ishoramari ry’abikorera.

Muri iyo gahunda izamara imyaka itanu ibyoherezwa mu mahanga na byo bizazamuka bive kuri miliyari 3,5$ bigere kuri miliyari 7,3$ mu gihe ishoramari ritari irya leta, rizikuba kabiri rive kuri miliyari 2,2$ rigere kuri miliyari 4,6$ mu 2029.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda nu Burundi, Keisha Effiom yitabiriye uyu muhango
Abagize itsinda rya Feed the Future - Boneza Ubucuruzi bitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga ufasha abohereza n'abatumiza ibicuruzwa mu mahanga
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Ronald Niwenshuti aganiriza abitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga wo gufasha abohereza n'abatumiza ibicuruzwa mu mahanga
Umuyobozi Mukuru wa Feed The Future - Boneza Ubucuruzi, Jackie Zizane yagaragaje ko mu myaka ine ibibazo by'abohereza n'abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bizaba byakemutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .