Ni umushinga uterwa inkunga n’u Buyapani ku nkunga ingana na miliyoni 1,3$ ni ukuvuga agera kuri miliyari 2 Frw azakoreshwa mu gihe cy’amezi 12.
Uwo mushinga ufite intego yo gufasha mu gukumira no kugabanya ingaruka z’indwara z’ibyorezo ndetse n’iziterwa n’ihindagurika ry’ikirere by’umwihariko ku bana n’imiryango yabo binyuze mu kuvugurura ibikorwaremezo by’ubuvuzi, amazi, isuku n’isukura.
Hari kandi kongera imbaraga muri serivisi z’ubuvuzi no kugabanya ibyago ku bice biri mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza nk’imyuzure, inkangu n’ibindi.
Biteganyijwe ko uwo mushinga uzagera ku bantu barenga ibihumbi 300 muri utwo turere two mu Ntara y’Iburengerazuba twagizweho ingaruka n’umwuzure, inkangu ndetse n’icyorezo cya Mpox.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yagaragaje ko umutekano w’abantu ari ikintu cy’ingenzi kandi kiri mu byo u Buyapani bushyize imbere mu mikoranire n’ibindi bihugu.
Ati “Umutekano w’abantu ni ikintu kiyobora u Buyapani mu mikoranire igamije iterambere, dushyira imbere kurinda abantu ku giti cyabo no guharanira ko abantu bose bashobora kubaho neza badatewe ubwoba no kuba bashobora kubura ubuzima.”
Yashimangiye ko UNICEF izakoresha ubunararibonye bwayo, abaturage bagirwaho ingaruka n’ibiza bakarindwa.
Umuyobozi Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF Rwanda, Lieke Van de Wiel, yashimye Guverinoma y’u Buyapani yemeye guhuza imbaraga nayo muri uwo mushinga witezweho gutanga impinduka nziza.
Yakomeje ati “Iyi nkunga izagira ingaruka nziza ku bice byo mu cyaro mu Rwanda kuko izagera ku bantu 100.000 mu buryo bw’ako kanya ndetse n’abantu 300.000 bakazayungukiramo mu buryo buziguye muri utwo turere. Ubu bufatanye bushimangira ubushake bwacu dusangiye bwo gusigasira uburenganzira bw’umwana no kubaka sosiyete ishobora kwigira mu bihe by’ibiza.”
U Buyapani bumaze imyaka irenga 10 bukorana na UNICEF Rwanda aho bwateye inkunga imishinga irindwi binyuze muri JSB.
Guverinoma y’u Rwanda, UNICEF na Guverinoma y’u Buyapani byiyemeje gukomeza guharanira ko abaturage babona iby’ibanze nkenerwa uko bikwiye.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!