Uyu mushinga wiswe ‘RUNRES’, uzita ku bice by’icyaro no mu mijyi kugira ngo ubyaze umusaruro ibisigazwa by’umusaruro w’ubuhinzi. Mu mijyi bakenera ibikomoka ku buhinzi bituruka mu byaro hakanaboneka imyanda myinshi ikomoka kuri byo mu gihe mu cyaro baba bakeneye wa mwanda ngo bawubyaze ifumbire bongere bahinge.
IITA ubusanzwe yita ku gihingwa cy’imyumbati, urutoki na Soya, ivuga ko uyu mushinga ari uruhererekane aho imyanda iturutse ku musaruro w’ubuhinzi (nk’imyumbati n’imboga), ishobora gutunganywa igasubizwa mu mirima bikongera ikoreshwa ry’ifumbire, bikazatuma ubutaka bw’u Rwanda bwera cyane.
Ubwo uyu mushinga watangizwaga kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, Kantengwa Speciose ukora mu kigo cy’ubushakashatsi mpuzamahanga ku buhinzi (IITA), ushinzwe guhuza abafatanyabikorwa mu ngeri zitandukanye, yavuze ko ugamije guhuza abahinzi n’abakoresha ibiva mu buhinzi.
Ati “Iyo turebye aho ubuhinzi buturuka ni mu cyaro ariko akenshi abakoresha ibituruka ku buhinzi batuye mu mujyi. Abanyamujyi baba bakeneye ibiribwa ariko muri ibyo biribwa havamo ibishingwe, akenshi bikaba ikibazo kuri bo kuko babyita umwanda ariko iyo bisubiye mu cyaro biba ari imari yo gukoresha mu musaruro w’ibihingwa”.
Akomeza agira ati “Tugamije gukoresha ibikomoka ku buhinzi bikongera kugirira akamaro ubuhinzi n’abahinzi muri rusange”.
Kantengwa avuga muri uyu mushinga bazakorana n’abantu basanzwe bakusanya ibishingwe mu ngo z’abantu, ku masoko n’ahandi, bityo nibimara gutunganywa neza bikavamo ifumbire y’imborera abahinzi babyungukiremo.
Ati “Nk’uko tugura ifumbire mvaruganda, icyifuzo ni uko abantu bazajya bigurira n’ifumbire y’imborera yaturutse mu byitwa imyanda mu mijyi ariko mu cyaro ikaba ari imari”.
Uyu mushinga uzamara imyaka umunani ariko muri ine ya mbere hazabaho kureba udushya dushobora kubaho mu gutunganya, gukusanya no gucuruza ibyo bishingwe n’ibindi.
Umwizerwa Jean Claude, umuhinzi w’imyumbati mu Karere ka Gisagara, akaba ahagarariye ihuriro ry’uruhererekane nyongeragaciro k’igihingwa cy’imyumbati, avuga ko uyu mushinga uzabafasha cyane kuko ibishishwa by’imyumbati byajyaga bipfa ubusa.
Ati “Uyu mushinga uje kutwigisha ku byo twakoraga hari ibyo twapfushaga ubusa cyangwa tutazi ko byatugirira akamaro. Bya bishishwa twafataga tukajugunya bishobora kuvamo ifumbire, ibiryo by’amatungo, ku buryo byaguma mu ruhererekane bikabyarira inyungu ubifite”.
Ibishishwa bijya kungana na 20% by’imyumbati. Uretse kuba byavamo ifumbire, byanakorwamo ‘briquettes’ zicanwa mu kurengera ibidukikije hakavamo n’amakarito apfunyikwamo.

TANGA IGITEKEREZO