00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ubusabe bwo kweguza Debora Kayembe mu buyobozi bwa Kaminuza ya Edinburg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 April 2022 saa 05:01
Yasuwe :

Hashize amasaha make uwitwa Nkusi Paul atangije ubusabe yise #KayembeMustResign, busaba Kaminuza ya Edinburg kweguza uyu mugore uherutse guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu busabe bukomeje kwitabirwa cyane kuko nko mu masaha atandatu gusa abantu bagera hafi ku 1000 bari bamaze gusinya bashyigikira iki gitekerezo.

Debora Kayembe ni Umuyobozi wa Kaminuza ya Edinburg [Rectrice], aherutse kwandika ikinyoma cyambaye ubusa kuri Twitter ko ’Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe na Perezida Paul Kagame’, akongeraho ko u Bwongereza budakwiye gukorana n’u Rwanda kuko ruyobowe n’abagize uruhare muri Jenoside.

Nyuma yo kotswa igitutu, Kayembe yanditse andi magambo yisegura ariko mu buryo butarimo gusaba imbabazi cyangwa kwisubiraho ku magambo yatangaje. Yashimangiye ko ibyo yavuze bidakwiye kubonwa nk’ibitekerezo bya Kaminuza ya Edinburg, ahubwo ari ibye bwite nka Kayembe.

Nkusi watangije ubu busabe [petition] avuga ko kuba Kayembe yaratangaje amagambo ahakana akanapfobya Jenoside mu gihe Abanyarwanda bari mu bihe byo kwibuka, bigamije gutoneka Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi byerekana umugambi we wo guhakana amateka.

Yavuze ko uhakana Jenoside wese hari isano cyangwa aho aba ahuriye n’abajenosideri bityo akaba ntawagirira impuhwe abicanyi keretse inshuti zabo.

Abasinye ubu busabe bagiye banagaragaza impamvu ari ingenzi kuri bo, aho uwitwa Hope Tumukunde wasinye ubu busabe, yagize ati "Nsinye ubu busabe kuko guhakana Jenoside ari kimwe mu bigize Jenoside, akaba ari icyiciro cya nyuma cyayo."

Uwitwa Claudine Matata yagize ati "Abaturage bacu banyuze muri byinshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abarokotse bemeye kubabarira no kubana n’ababiciye imiryango. Nsinye ubu busabe mu guha icyubahiro abavandimwe banjye barokotse n’Abatutsi bose bishwe kubera icyo bari cyo. Ntibizongere ukundi".

Debora Kayembe w’imyaka 46, umuryango we wari inkoramutima z’uwa Mobutu Sese Seko wahoze ari Perezida wa Congo, bikaba bizwi neza ko Mobutu yashyigikiye abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari inshuti ikomeye ya Habyarimana.

Bivugwa ko nyina wa Kayembe yari ihabara rya Mobutu ndetse Kayembe yabaye mu rugo rw’uyu mugabo kugeza ubwo nyina yapfaga.

Kuba rero Debora Kayembe yifatira ku gahanga Perezida w’u Rwanda, akaba ku isonga mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, arabiterwa n’uko nawe afite aho ahuriye n’abajenosideri, afata nk’ imfubyi za Se wabo, Mobutu Sese Seko.

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza iherutse gusohora inyandiko yamagana amagambo ya Kayembe, asabirwa gufatirwa ibyemezo bituma adakomeza gukongeza ibitekerezo bye muri kaminuza.

Ambasaderi Busingye Johnston yavuze ko ’bigoye gutandukanya ibitekerezo bya Kayembe na Kaminuza ya Edinburg kuko umwanya ayifitemo ukomeye kandi ashobora gufata ibyemezo. Ni ho yahereye asaba ko icyifuzo cy’Abanyarwanda n’inshuti zabo zababajwe n’ibitekerezo bye gikwiye guhabwa agaciro.

Ati "Bose barasaba Kaminuza ya Edinburg kutitandukanya na we gusa ahubwo ikanafata icyemezo gituma adakomeza gukongeza ibitekerezo bye bibi muri Kaminuza, no mu banyeshuri".

Kaminuza ya Edinburg yavuze ko kuri uyu wa Mbere Kayembe agezwa mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwa Kaminuza kugira ngo haganirwe ku kibazo cye.

Abashaka gusinya ubu busabe banyura aha: Edinburgh University, dismiss a Genocide Denier Ms. Debora Kayembe

Kayembe akomeje gusabirwa kweguzwa ku buyobozi bwa Kaminuza ya Edinburg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .