Hatangijwe uburyo bwo gutanga amahugurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amahugurwa n’imicungire y’abantu n’ibintu (RMI), cyatangije uburyo bushya bwo gutanga amahugurwa hifashishijwe ikoranabuhanga (E-learning).

Ku wa 23 Gashyantare 2013, nibwo Korea y’Epfo n’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu mushinga wo kubaka ubushobozi bw’abakozi ba leta, abikorera na za sosiyete sivili hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Uyu mushinga wari mu rwego rw’ubufatanye buri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Guverinoma ya Korea, binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cya Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) n’Ikigo gishinzwe imicungire y’abakozi ba Leta cyo muri Korea (KIPA).

Kuri uyu wa Kane, RMI ifatanyije n’ ikigo KIPA nibwo batangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwitezweho kongera umubare, ubushobozi ndetse n’ubumenyi by’abakozi ba Leta, abigenga ndetse na Sosiyete Sivile.

Iri koranabuhanga rizifashisha amashusho azajya akurikiranwa n’abahugurirwa mu mashami asaga atandatu ya RMI ari i Muhanga, Nyanza, Karongi, i Musanze, Rwamagana n’i Kigali.

Ni uburyo bukoreshwa umwarimu ari mu cyumba kimwe kiri mu bigo byayo, agahugura abandi bari mu bindi bigo biri hirya no hino, bamukurikirana kuri mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga birimo na za televiziyo za rutura.

Hazanagenwa uburyo utabashije gukurikirana ayo masomo ako kanya, abasha kuyabona akayasubiramo agakorerwa isuzumabumenyi ndetse akanahabwa impamyabumenyi.

Umuyobozi mukuru wa RMI, Gasamagera Wellars yavuze ko uyu mushinga bawutekereje bagendeye ku nshingano zo kongerera ubushobozi abakozi, ariko babonaga ababagana bakomeje kuba bake bitewe n’uko abenshi baba baturuka kure bahitamo gukoresha ubu buryo bwa E-Learning.

Yakomeje agira ati “Ubundi mu mwaka twahuguraga abagera ku 1500 ariko twararebye dusanga bazikuba gatatu bakaba 4500 cyangwa bakanarenga.”

Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Eung- Joom Kim yavuze ko ubushobozi bw’abakozi ba leta ari ingenzi ari nayo mpamvu kubaha amahirwe yo kunguka ubumenyi mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Yakomeje agira ati “Ni iby’agaciro kuko bitanga amahirwe menshi ku bakozi benshi abari mu cyaro no muri Kigali kandi iyo abakozi ba leta babonye uburyo bwo kwiga bivuze ko bagira ubumenyi n’ubushobozi busabwa kugira ngo basohoze inshingano zabo.”

Amahugurwa RMI itanga ari mu byiciro byinshi bitandukanye harimo ay’ikoranabuhanga, gutegura abantu mu bijyanye n’ubuyobozi, gutegura gahunda ndende z’ibigo (Strategic Plan), gucunga abakozi n’imari, gutanga amasoko, guhanga imirimo cyangwa ubucuruzi, uburinganire n’iterambere, gutegura ibizamini by’ibaruramari n’ibindi.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza uburyo bushya bwa E-Learning
Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Eung- Joom Kim avuga ko ubu buryo buzafasha mu guhugura abakozi bo mu mijyi no mu byaro
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Umuyobozi mukuru wa RMI, Gasamagera Wellars, avuga ko ubu buryo bw'ikoranabuhanga bwitezweho byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza