Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa muri gereza zo mu Rwanda

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 22 Kanama 2019 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rufatangije n’urwego rw’Umuvunyi, batangije ubukangurambaga mu magereza yose yo mu gihugu bugamije kuzamura imyumvire ku bubi bwa ruswa, biciye mu marushanwa y’ibihangano by’imfungwa n’abagororwa.

Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kamena 2019 muri gereza ya Muhanga, ariko ikaba izakomereza no mu yandi magereza yo mu Rwanda.

Ubu bukangurambaga bugamije kuzamura imyumvire y’abacungagereza, iy’imfungwa n’abagororwa ndetse n’imiryango y’abagororwa mu kumenya ububi bwa ruswa. Hagamijwe kandi gukomeza amatsinda yo kurwanya ruswa (Anti-Corruption clubs) mu magereza, yaba ay’imfungwa n’abagororwa ndetse n’ayabacungagereza.

Biteganyijwe ko ubuhamya bw’imfungwa n’abagororwa bazira icyaha cya ruswa buzifashishwa mu gutambutsa ubutumwa ku bantu bagana za gereza, mu rwego rwo kugira ngo nabo bagire ubutumwa bazajya batahana.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi no kurwanya ruswa muri RCS, SP Nyandwi Athanase, yibukije imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Muhanga ko aribo musemburo n’isoko yo kurwanya ruswa muri gereza ya Muhanga.

Ati: “Nimba ku magereza ruswa itarwanyijwe ntabwo muri RCS tuzabona umusaruro, gereza nayo ntacyo yageraho mu kurwanya ruswa amatsinda yo kurwanya ruswa adakora neza. Nimwumve ko rero ari mwebwe musemburo n’isoko yo kurwanya ruswa hano kuri gereza ya Muhanga.”

Umukozi mu rwego rw’Umuvunyi ushinzwe gukumira ruswa, Bizimana Patrick yasobanuriye imfungwa n’abagororwa icyaha cya ruswa, abasaba kujya baganiriza ababasura ndetse no mu gihe basohotse bakajya bavuga ububi bwayo.

Yagize ati “Ni ngombwa ko mumenya ububi bwa ruswa kugira ngo ejo n’ejobundi nimusohoka muzatange ubu butumwa. Sibyo gusa n’ababasura, ababyeyi banyu, abagore banyu, abana banyu, muvuge ngo ruswa ni mbi kuko hari abo tubanye nabo babayeho nabi bitewe na ruswa.”

Ntawuyirusha Emmanuel ufungiye icyaha cya ruswa, yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho, asaba abatarafungwa kuyirinda kuko idindiza iterambere ry’igihugu ndetse n’uyifungiye.

Ati “Maze gufungwa gahunda nari mfite zo kuzamura urugo rwanjye zahise zihagarara, iterambere ryose natekerezga ryose ryahise rihagarara. Kugeza uyu munsi umudamu ni we ugomba kumenya abana ndetse nange akamenya kuko ndaha. Ruswa uretse no kuba wayitanga, imunga n’ubukungu bw’igihugu.”

Amatsinda yo kurwanya ruswa muri gereza azahatana mu ndirimbo, ikinamico, inkuru zishushanyije, ibibumbano, ibishushanyo bibaje n’ibindi.

Itorero ryasusurukije abari bitabiriye uyu muhango
Mbere y'uko amarushanwa atangira babanje kwibutswa amabwiriza agenga irushanwa
Ntawuyirusha Emmanuel watanze ubuhamya
Patrick Bizimana, umukozi w'urwego rw'umuvunyi
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi no kurwanya ruswa muri RCS, SP Nyandwi Athanase, yibukije imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Muhanga ko aribo musemburo n’isoko yo kurwanya ruswa muri gereza ya Muhanga
Igihangano cy'umwe mu bahatanye bagaragaje inkuru ishushanyije
Bamwe mu bagororwa bafungiye muri gereza ya Muhanga
Bamwe mu bitabiriye amarushanwa bari bafite ibyapa biriho ubutumwa mwerekana ububi bwa ruswa
Itorero ry'imfungwa n'abagororwa ryabanje gususrutsa abari bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza