00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ubukangurambaga busaba abaca muri Pariki ya Nyungwe kuyibungabunga

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 Ukuboza 2021 saa 01:32
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangije ubukangurambaga busaba abakoresha umuhanda Nyamagabe-Rusizi uyinyuramo, kwirinda ibikorwa bibangamira urusobe rw’ibinyabuzima biyiribazwamo.

Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Nyungwe Ikeye’ bukubiyemo ubutumwa bugenewe abashoferi, abagenzi n’abandi bayikoresha. Bigishwa ko bakwiye kwirinda ibikorwa byakwangiza urusobe rw’ibinyabuzima biyibarizwamo.

Hari ibikorwa bitandukanye bya muntu bishobora kubangamira ibinyabuzima biba muri pariki nko gutamo imyanda ikomoka ku biribwa, guciramo no gutamo indi myanda yo mu mubiri, amacupa ya pulasitiki n’ibindi.

Nubwo hari abagenzi bavuga ko bagerageza kubungabunga iyi pariki nyamara Koperative NCV Nyungwe Cultural Village ifasha ba mukerarugendo mu bukerarugendo bushingiye ku muco, ihora itoragura imyanda iba yatawe n’abagenzi.

Mu gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukuboza 2021, ubuyobozi bwa pariki bwahagarikaga imodoka iminota mike abarimo bagasobanurirwa ko bakwiye kubungabunga pariki.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Guhuza Pariki n’Abaturage, Ntihinyurwa Pierre, yabwiye RBA ko hari na zimwe mu nyamaswa zicwa bitewe n’uko abantu badasobanukiwe uruhare rwabo mu kubungabunga urubo rw’ibinyabuzima.

Ati “Tugenda tubona inyamaswa nyinshi dusanga zapfuye zigongwa n’ibinyabiziga nka za magunge zibera hano ku muhanda usanga zapfuye. Izindi zipfa cyane ni inzoka zo biterwa n’imyumvire y’abantu bumva ko iyo bayishe baba bishe satani.”

Yakomeje asaba abantu bose banyura muri pariki kwitwararika ibikorwa byose byabangamira ibinyabuzima biyirimo.

Ati “Turamenyesha abantu cyane abashoferi kwitwararika umuvuduko hano uba uri hejuru, ari nayo mpamvu dusanga inyamaswa zapfuye n’impanuka ari nyinshi cyane. Hari n’amakamyo yikorera peteroli ikameneka muri pariki kandi ibyo byose ni uburozi.”

Kugeza ubu ntiharatangwaza umubare w’inyamaswa zaguye muri pariki zizize ibikorwa bya muntu ariko hari itsinda riri kubikoraho ubushakashatsi buzasohoka vuba.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni imwe mu zikomeye ku Isi kuko igaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima bibereye ijisho kandi bikurura ababireba.

Bimwe muri byo ni ubwoko bw’inyoni busaga 300, inguge zo mu bwoko butandukanye, amasumo, ikiraro cyo mu kirere gituma ureba pariki yose ndetse n’ibindi byiza nyaburanga biyigize.

Abakoresha umuhanda uca muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe barasabwa kurinda urusobe rw'ibinyabuzima biyibarizwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .