Iyi politike yiswe ‘Entrepreneurship Development Policy (EDP)’ yatangijwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo yubakiye ku nkingi zirindwi arizo ubufasha mu bijyanye n’abakozi n’imicungire y’ikigo, inyunganizi mu bijyanye n’ubucuruzi, gutera inkunga ubucuruzi, gushyiraho imikorere yorohereza ubucuruzi, ubufasha mu bijyanye n’amasoko, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo ndetse n’ubutoza mu bijyanye no kuba rwiyemezamirimo.
Ni politike Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda izakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kuzamura urwego rw’abikorera mu Rwanda. Ubwo iyi politike yatangizwaga abafatanyabikorwa bayo baganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’uburyo izashyira mu bikorwa.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko yitezweho kurushaho gufasha ba rwiyemezamirimo mu bikorwa byabo bitandukanye.
Yagize ati "Guhanga imirimo byabaye kimwe mu by’ingenzi bigize ingamba zo guteza imbere ubucuruzi n’ubukungu. Nta gushidikanya ko guhanga imirimo ari kimwe mu by’ingenzi bizagira uruhare mu kugabanya ubukene, kuzana impinduka mu mibereho, gushimangira gahunda yo guhanga udushya no guteza imbere ubukungu."
"EDP ifite intego yo gutanga uburyo bukomatanyirije hamwe bugamije gufasha ba rwiyemezamirimo kubona uburyo bwo gukoreramo bufasha urwego rw’abikorera gutera imbere, guhanga udushya ndetse no kwirengera ingaruka bikenewe cyane muri iki gihe cy’ubukungu butera imbere mu buryo bwihuse."
Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’iyi politike rizagende neza hakenewe uruhare rw’ibigo bya Leta n’iby’abikorera.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!