Hatangijwe imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Bushinwa ryitezweho guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 Ugushyingo 2019 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangije imurikabikorwa ry’ibikoresho bikorerwa mu Bushinwa, bikaba byitezweho gufasha ubuhinzi bw’u Rwanda kuva mu mu buryo bwa gakondo bugatera imbere.

Iri murikagurisha ryatangiye kuri uyu wa 4-6 Ugushyingo 2019 muri Kigali Convention Centre, ryitabiriwe n’ibigo bikora mu by’ikoranabuhanga mu Bushinwa, cyane cyane iby’ubuhinzi n’inganda byose hamwe bikaba ari 21.

Iri murikagurisha ryiswe ‘China Brand Expo’ Centre, ryateguwe ku nkunga ya Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa, ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga na RDB.

Iyo ugeze muri iri murikagurisha usanga ibikoresho birimo byiganjemo imashini zibagara ibihingwa, moto, utumodoka duto dushobora gutwara imizigo, moteri zitanga amashanyarazi n’ibindi. Ibyinshi muri ibi bikoresha biva mu Mujyi wa Chongqing ukomeye cyane mu bijyanye n’inganda ndetse n’ubuhinzi.

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ishoramari muri RDB, Lucky Philip, yavuze ko iki gikorwa cyo gutangiza imurikagurishwa ry’Abashinwa mu Rwanda ari kimwe muri gahunda ibihugu byombi byakoranye biciye muri ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda n’iy’u Rwanda muri iki gihugu, kugira ngo hashyirweho urubuga rwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Philip avuga ko ibi bigo by’u Bushinwa byaje gushaka uko byagaragaza ibikorwa byabyo mu Rwanda, harebwa uko byakorana n’abanyarwanda ariko no kureba amahirwe ahari ngo babe bashinga ibi bikorwa mu gihugu.

Yagize ati “Twashishikarije ibi bigo kuza mu Rwanda kuko dufite ingamba zo guteza imbere ubukungu bw’igihugu bushingiye ku nganda, mu minsi ishize kandi twasabye abanyarwanda ko baza kureba ibi bikorwa, impamvu twabikoze ni ukugira ngo baze barebe iri koranabuhanga barebe icyo ryabamarira ariko no kureba ngo ni gute iri koranabuhanga barikorera mu Rwanda aho kugira ngo rive mu Bushinwa.”

Mu bijyanye n’uko iri murikagurisha rigaragaramo cyane ibikoresho byo mu buhinzi mu gihe Abashinwa bamenyerewe mu bwubatsi, Philip avuga ko gukorana n’iki gihugu mu by’ubuhinzi ari iby’agaciro ku Rwanda.

Agira ati “Muzi ko u Bushinwa buzwi mu bintu byinshi bitandukanye ari mu ikoranabuhanga no mu nganda, ariko mwibuke ko ubukungu bwabo bushingiye no ku buhinzi. U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bikomeye byohereza ibikomoka ku buhinzi hanze, impamvu twabashishikarije ngo babe bazana ikoranabuhanga mu buhinzi bw’u Rwanda, ni ukugira ngo bakorane n’abanyarwanda cyane ko muzi ko ubuhinzi bwacu bugikorwa mu buryo bwa gakondo kandi turashaka kugira ubuhinzi buteye imbere.”

Umujyanama mu by’ubukungu muri ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin, avuga ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bukomeje gutera imbere, ibi bikaba bishingira ku mubano uri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.

Wang avuga ko nyuma y’aho Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, asuye u Rwanda mu 2018, Perezida Paul Kagame na we yagiriye uruzinduko muri iki gihugu kandi ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije kunoza ubucuruzi.

Yagize ati “Kuba ishoramari ry’u Bushinwa riza mu Rwanda ni uko iki ari igihugu gifite icyerekezo gikomeye ugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika, u Rwanda kandi niho hantu hari umutekano uhagije byaba ku ishoramari n’ibindi, kikaba ari ni igihugu cya kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari.”

RDB igaragaza ko ishoramari ry’u Bushinwa mu Rwanda rikomeje kwiyongera mu ngeri zitandukanye, kandi u Rwanda rushaka ko rikomeza kwiyongera.

Mu 2018 ishoramari ryavuye mu Bushinwa ryari miliyoni 59.1 z’amadorali ya Amerika, ariko icyerekezo ni uko ngo aya mafaranga agomba kwiyongera.

Imibare itangazwa na RDB igaragaza ko mu myaka itanu ishize imishinga irenga 50 y’Abashinwa yinjiye ku isoko ry’u Rwanda, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 250 z’amadorali ya Amerika.

Ibihugu byombi muri iyi minsi bifitanye umubano mwiza, aho bifatanya mu bikorwa birimo ko ikigo Alibaba cyatangije mu Rwanda uburyo bwo gucuruza hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikazafasha ibicuruzwa byo mu Rwanda kugera ku isoko ry’u Bushinwa.

Abashinwa batandukanye bitabiriye gufungura iri murikabikorwa
Gu Hua uhagarariye agace ka Chongqing muri uyu muhango na we yitabiriye iri murikagurisha
Abakenera imisatsi nabo ntibatanzwe muri iri murikabikorwa ry'u Bushinwa mu Rwanda
Utumodoka duto turi mu bimurikwa n'Abashinwa ku buryo abantu badukoresha mu gutwara ibicuruzwa bitandukanye
Gu Hua uhagarariye agace ka Chongqing muri uyu muhango na we yitabiriye iri murikagurisha
Moteri zitanga amashanyarazi ni bimwe mu birimo kumurikwa
Iki gikoresho cyifashishwa n'abakora ubuhinzi bugezweho mu kubagara
Umujyanama mu by'ubukungu muri ambasade ya Repubulika y'abaturage y'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin, avuga ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bukomeje gutera imbere muri iki gihe
Umujyanama mu by'ubukungu muri ambasade ya Repubulika y'abaturage y'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ishoramari muri RDB, Lucky Philip ari kumwe n'abahagariye u Bushinwa ubwo bafunguraga imurikagurisha muri Kigali Convention Centre

Amafoto:Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza