Hatangijwe igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira, hirya no hino mu gihugu hatangijwe igeregeza ryo gushyira ingo z’abanyarwanda mu byiciro bishya by’ubudehe.

Ni ibyiciro biherutse gushyirwaho, byitezweho gusubiza ibibazo byakunze kugaragara mu byiciro by’ubudehe bya mbere, aho abaturage bavugaga ko bagiye bashyirwa mu byiciro bidahuye n’amikoro yabo.

Ibyo byiciro kandi ntabwo bizongera kugenderwaho mu guhabwa serivisi runaka nko kwishyurira abanyeshuri Kaminuza n’ibindi. Biteganyijwe ko kandi ingaragu zitakibana n’ababyeyi zizaba zemerewe guhabwa icyiciro cy’ubudehe, bitandukanye n’uko mbere byari bimeze.

Ubutumwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize kuri Twitter, buvuga ko iryo gerageza ryatangiriye mu midugudu ibiri yo mu kagali kamwe kagiye gatoranywa muri buri karere.

Bugira buti “Uyu munsi n’ejo ku wa Gatanu mu gihugu hose haratangira igerageza ryo gushyira ingo mu byiciro bishya by’Ubudehe. Abaturage b’imidugudu 2 yo mu kagari kamwe katoranyijwe muri buri karere barishyira mu byiciro bakurikije ibigenderwaho biranga buri cyiciro.”

Kuwa Gatandatu tariki 17 Ukwakira, umwitozo nk’uwo wabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, aho bafataga umuturage bakamubaza ibibazo by’ibanze ku mibereho ye n’umuryango we, abandi baturage bagafatanya n’abakozi babishinzwe kumugenera icyiciro muri bitanu byashizweho; A, B, C, D na E.

Abaturage bashimye uko byakozwe, gusa bagaragaza impungenge ku cyiciro cya B cyashyizwemo abinjiza hagati y’ibihumbi 65 n’ibihumi 600 by’amafaranga y’u Rwanda. Hari abavuze ko kirimo ubusumbane.

Mutesi Valentine ufite imyaka 35 utuye mu Mudugudu wa Gahonogo Akagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, yabwiye IGIHE ko iki cyiciro harimo abantu bazakigiriramo ingorane.

Ati “Niba barafashe umuntu uhembwa ibihumbi 65 bakamugereranya n’uwuhembwa ibihumbi 600 Frw, ni ukuvuga ngo abantu bahembwa ayo mafaranga ibyo bakenera ntibyangana, bakosoye iki cyiciro byaba byiza rwose, naho ubundi uburyo bashyizeho bwo gutoranya umuturage uzajya muri buri cyiciro bwo ni bwiza cyane.”

Ibyo wamenya ku byiciro bishya by’Ubudehe

Icyiciro A

Ni icyiciro kizaba kirimo ingo usangamo umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubushobozi bwo guhitamo uburyo bw’imibereho ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga.

Azaba ahembwa 600000 Frw buri kwezi cyangwa arenze cyangwa yinjiza ibyo 600 000 Frw cyangwa arenze mu bikorwa byinjiza umutungo, afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na hegitari imwe mu mujyi.

Ashobora no kuba atunze inka, ihene, inkoko, yorora amafi cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza 600 000 Frw cyangwa arenze.

Umushahara cyangwa umutungo w’urugo uherwaho ni igiteranyo cy’uw’umukuru w’urugo n’uwo bashakanye, ndetse mu gihe urugo rwujuje kimwe muri ibyo, birahagije ngo rujye muri iki cyiciro A.

Icyiciro B

Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo zifite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ufite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza, kandi ashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose.

Muri iki cyiciro, ugishyirwamo agomba kuba ahembwa hagati ya 65 000 Frw na 600 000 Frw buri kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo nk’ubworozi, ubukode bw’inzu cyangwa ibindi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Ashobora no kuba afite ubutaka bungana na hegitari imwe ariko butageze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na metero kare 300 ariko butarengeje hegitari imwe mu mujyi.

Ashobora kandi kuba afite umutungo ushobora kumwinjiriza hagati ya 65 000 Frw na 600000 Frw buri kwezi. Urugo rwujuje kimwe muri ibyo narwo bizaba bihagije ngo rujye muri iki cyiciro B.

Icyiciro C

Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo z’abantu bashobora gukora n’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo. Muri icyo gihe umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ashobora kuba ahembwa hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw ku kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo.

Ashobora no kuba afite ubutaka bungana n’igice ya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro cyangwa ubutaka buri hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mujyi.

Muri icyo cyiciro hazanajyamo umuntu utunze inka, ihene, intama, inkoko cyangwa ibindi bishobora kumwinjiriza hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw buri kwezi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Urugo rwujuje nibura bibiri muri ibyo ruhita rushyirwa muri iki cyiciro.

Icyiciro D

Ni icyiciro kibarizwamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite, ariko ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye azaba yinjiza munsi ya 45 000 Frw ku kwezi, ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi haba mu cyaro cyangwa mu mujyi.

Agomba kuba afite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa nta butaka na mba afite mu cyaro, cyangwa akaba afite ubutaka buri munsi ya metero kare 100 cyangwa nta butaka afite mu mujyi.

Iki cyiciro kandi kizashyirwamo urugo rufite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye badafite imitungo yakwinjiza 45 000 Frw nk’amatungo cyangwa ibindi.

Urugo rwujuje nibura bibiri mu bivuzwe ruhita rujya muri iki cyiciro.

Icyiciro E

Ni icyiciro cyihariye kirimo ingo zirimo abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka yabo, bafite ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira, kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

Muri iki cyiciro hazashyirwamo urugo aho umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango. Harimo kandi umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.

Harimo urugo aho umukuru warwo cyangwa uwo bashakanye afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga, cyangwa urugo ruyobowe n’abana bakiri mu ishuri kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.

Bibarwa ko umunyeshuri ubarwa muri iki cyiciro hatitawe ku myaka, ari uwiga kandi adafite akandi kazi cyangwa ibiraka. Urugo rwujuje bibiri mu bivuzwe haruguru, birahagije kugira ngo muri iki cyiciro.

Biteganywa ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda bazaba bari mu byiciro bishya by’ubudehe bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .