00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe icyiciro cya kabiri cya Imali Agribusiness Challenge ishyigikira urubyiruko rukora imishinga y’ubuhinzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 March 2025 saa 07:57
Yasuwe :

Umuryango Imbuto Foundation watangije icyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya ‘Imali Agribusiness Challenge’ rifasha urubyiruko rufite imishinga ijyanye n’ubuhinzi kubona amafaranga n’ubumenyi butuma barushaho kwagura ibikorwa byabo.

Imali Agribusiness Challenge iri muri gahunda yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko. Ni umushinga watekerejwe unashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Friends of Imbuto na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi nzego za Leta.

Icyiciro cya kabiri cy’irushanwa cyatangijwe ku wa 7 Werurwe 2025. Urubyiruko rufite imishinga ijyanye n’ubuhinzi rukangurirwa gusaba gushyigikirwa, kuko imishinga 10 izatsinda, buri wose uzahabwa miliyoni 10 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yatangaje ko bahisemo gufasha urubyiruko rukora ubuhinzi bigamije kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no guteza imbere ihangwa ry’imirimo mishya.

Ati “Urubyiruko buriya bariya bafite imyaka hagati ya 18 na 30 bagize 21% ni yo maboko y’igihugu, ni abantu bagifite amahirwe y’uko bakora bagatera imbere kandi bagaha n’imirimo abandi. Dufite ikibazo cy’imirimo igaragara ku isoko, nko kuvuga ngo ugiye gukorera undi muntu ariko iyo ubashije kwikorera ubasha gukura ukagira abanti waha imirimo.”

Yakomeje ati “Birenze n’ibyo dufite n’ikibazo cy’igwingira mu gihugu, aho tukivuga tuti abana b’Abanyarwanda 33% bafite ikibazo cy’igwingira. Iyo rero ari Abanyarwanda binjiye mu bikorwa by’ubuhinzi usanga biyambaza abafatanyabikorwa ba Minisiteri bakabafasha kumva neza, ni ibihe bihingwa bifasha kugira ngo iki kibazo na cyo kiranduke ariko hakabamo no kureba ngo ni ubuhe buryo twabikoramo bigakomeza kurinda ibidukikije?”

Gutanga imishinga byatangiye ku wa 7 Werurwe bikazasozwa ku wa 5 Mata 2025, aho unyura ku rubuga rw’Umuryango Imbuto Foundation ari rwo www.imbutofoundation.org ukajya ahanditse Imali Agribusiness Challenge, ukahakanda hakaza amakuru ajyanye n’uyu mushinga ugakanda ahanditse ‘Apply’, ukuzuza ibisabwa ubundi ukohereza.

Imishinga izahatanira ibihembo igomba kuba iri mu buhinzi bwongera umusaruro, uzanzwe ukora kandi ufite ibikorwa bifatika, nyirawo afite hagati y’imyaka 18 na 30, kandi umushinga ukaba ufite aho ukorera hazwi.

Umushinga kandi ugomba kugaragaza uko uzakomeza kwaguka kandi ugatanga akazi ku bantu benshi mu gihe kirekire, ufite icyemezo cy’uko wanditse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere cyangwa Ikigo cy’igihugu cy’Amakoperative, nyir’umushinga akazabasha kwitabira amahugurwa amara amezi atandatu, wita ku bidukikije, ukorana n’abandi bahinzi kandi witeguye kubyerekana.

Gahunda ya Leta ni uko buri mwaka hajya hahangwa irimimo ibihumbi 250, bigafasha igihugu mu iterambere ariko n’ubushomeri bukagabanyuka mu rubyiruko.

Kwitonda Gildas wahembwe miliyoni 10 Frw mu cyiciro cya mbere, yatangaje ko yatangiranye igishoro gito akora ubuhinzi bw’ibihumyo gusa ariko amaze gutsindira aya mafaranga akomereza ku gutubura imbuto none akoresha abakozi umunani bahoraho n’abandi 42 badahoraho.

Ati “Nibakore bafite intego kandi bagire umuco wo kubyaza amafaranga ayandi. Hari ukuntu urubyiruko tuba tumeze, dushobora gufata amafaranga ari mu bushabitsi tukayakoresha ibindi bitajyanye na bwo.”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Uruhererekane nyongeragaciro muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Alice Mukamugema, urubyiruko rwatangiye kumva neza ko mu buhinzi hari amahirwe yo guhanga imirimo, abasaba gutinyuka bagahatanya muri Imali Agribusiness Challenge.

Ati “Dushishikajwe cyane n’uko urubyiruko rujya mu buhinzi kuko urebye ni bo bafite amaboko, ni bo bafite imbaraga byongeye kandi harimo na benshi babyigiye ku buryo Imbuto Foundation turi gukorana, n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo tubashishikarize birenzeho kugira ngo bakomeze binjire mu buhinzi kuko bufite amahirwe menshi yo gutanga imirimo ari ababujyamo bagaha n’abandi imirimo.”

Icyiciro cya mbere cyatangijwe mu 2023 cyitabiriwe n’abarenga 1393, hahembwa imishinga 15 yahize indi. Buri mushinga wahembwe miliyoni 10 Frw mu gihe abandi 33 bahawe amahugurwa ku gucunga neza imishinga yabo no kuyiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko urubyiruko ari rwo rufite imbaraga zo gukorera igihugu
Alice Mukamugema yavuze ko bashishikariza urubyiruko kuyoboka ubuhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .