Ibi byatangajwe ku wa 3 Ukuboza 2020, ubwo mu Kigo cy’Abakobwa cya NEGA giherereye mu Karere ka Bugesera, hatangizwaga gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kwita ku buzima bw’imyororokere mu mashuri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko bazabanza guhugura abarimu n’abashinzwe ubuzima ku mashuri.
Ati “Iyi gahunda twatangije uyu munsi ni icyiciro cya mbere, aho tuzabanza guha ubushobozi abo dusanganywe, ari abarezi n’abandi bashinzwe ubuzima ku mashuri kugira ngo bashobore gufasha abana kuri gahunda z’ubuzima bwo mu mutwe bwabo, gahunda zo kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ubuzima bw’imyororokere.’’
Mu mwaka ushize mu bigo bitandukanye byo mu gihugu harimo n’icya NEGA hagaragaye indwara idasanzwe ifata mu ntege n’imitsi bikabuza uyifite kugenda; abahanga mu by’ubuzima bavuze ko ifitanye isano n’uburwayi bwo mu mutwe.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Kayitenshonga Yvonne, yavuze ko uburwayi bwo mu mutwe bushobora guterwa n’ibintu bitandukanye birimo n’ibitekerezo bibangamira umuntu.
Yagize ati “Biragoye cyane kugira ngo umenye ibitekerezo bibangamiye umuntu cyangwa amarangamutima arimo arwana nayo iyo nta bimenyetso. Iyo bitagaragaye ngo umuntu afashwe, bishobora kuvamo ibibazo bikomeye mu myifatire, mu myigire ndetse bukamuviramo n’uburwayi bw’umubiri nk’ibyabaye kuri iri shuri…
Iyi gahunda yatangijwe mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na RBC hagati ya 2017 na 2018, bugaragaza ko mu 2018 abantu 223 500 bagiye kwa muganga bashaka ubufasha ku bibazo bifitanye isano n’indwara zo mu mutwe.
Ni mu gihe hafi 20% by’abana n’urubyiruko bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Ku bafite imyaka hagati ya 14-18 bangana na 10% ni abana bato baba mu miryango cyangwa batangiye amashuri.”
RBC yerekana ko mu bafite imyaka 14-35, byibura umwe kuri babiri aba yarafashe ibiyobyabwenge; 7% muri bo baba barabaye imbata z’inzoga, 5% barabaye imbata z’itabi naho 2% barabaye imbata z’urumogi, ibi bishobora guterwa zitandukanye zo mu mutwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!