Ibyo wamenya ku ikoranabuhanga rya Aflasafe rihanzwe amaso mu guhangana n’ubumara bugaragara mu biribwa

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Ubumara buzwi nka Aflatoxine bwibasira imyaka cyane ibinyampeke birimo amasaka, ibigori, ubunyobwa n’ibindi, ndetse bushobora no kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu zirimo n’urupfu. Ibi byatumye hatangizwa ubushakashatsi mu guhangana n’ubu bumara hifashishijwe ikoranabuhanga rya Aflasafe.

Ni ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu 2019, butangira kugeragerezwa mu mirima muri Nzeri 2019.

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020, hatangiye guhugurwa abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge 100 kugira ngo bazafashe abahinzi gukoresha iri koranabuhanga rya Aflasafe mu myaka bahangana n’ubu bumara bwa Aflatoxine.

Aflasafe ni ikoranabuhanga ryo gukora ikizwi nk’uruhumbu rwiza rwifashishwa mu kurwanya ubumara bwa Aflatoxine.

Uru ruhumbu rwomekwa ku masaka, akamishwa mu mirima mbere ho ibyumweru bibiri ngo igihingwa kizane ururabo. Urwo ruhumbu rutuma ubumara bwa Aflatoxine buba mu gihingwa iyo buje budashobora kugira icyo bwangiza.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB ukuriye umushinga ushinzwe kurwanya Aflatoxine mu Rwanda, Niyonshima Alexandre, yavuze ko iyo umuntu ariye ikintu kiriho ubu bumara ashobora guhita apfa cyangwa bikamuteza izindi ndwara zishobora kumuviramo urupfu nka kanseri, kugwingira n’izindi.

Ngo niyo mpamvu hashyizwe imbaraga mu gukora ubushakashatsi buzifashisha ikoranabuhanga rya Aflasafe irwanya ubu bumara.

Bamwe mu bahuguwe ku bijyanye no gukoresha iri koranabuhanga bavuga ko rije nk’igisubizo mu guca burundu ubumara bwibasiraga imyaka byatumaga umusaruro uteshwa agaciro ku masoko, bikadindiza iterambere ry’ubuhinzi.

Nyirangendahimana Solange waturutse mu Murenge wa Busasamana ni umwe mu bahuguwe kuri iri koranabuhanga. Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza hera ibigori cyane, ariko wasangaga umusaruro mwinshi wangirika kubera Aflatoxine, mu kuyirwanya twakoreshaga uburyo bwa gakondo bwo kwanika no kubika neza umusaruro, ariko iri koranabuhanga rizunganira ubu buryo, kandi buratanga icyizere ko ubu bumara buzacika burundu."

Kanani Enani nawe yemeza ko iri koranabuhanga rizatuma umusaruro wiyongera kandi ukaba wujuje ubuziranenge.

Ati "Iri koranabuhanga rya Aflasafe rizadufasha guhangana n’ubu bumara, kuko ni bubi cyane twasanze hari abaryaga ikintu kiriho Aflatoxine agahita apfa abantu bakibwira ko yarozwe, nitumara gusobanukirwa neza iri koranabuhanga tuzajya turikoresha. Rizadufasha ko umusaruro wajyaga ubura isoko kubera ko wapimwe hagasangwamo ubu bumara butongera kubonekamo, umusaruro uziyongera ndetse n’ubukungu bwiyongere"

Umukozi muri RAB ushinzwe ishami ryo kubungabunga no kubika neza umusaruro Geraldine Nyirahanganyamunsi, yavuze ko iri koranabuhanga ryatangiye kugeragezwa mu mirima itandukanye.

Ati "Iri koranabuhanga twatangiye kurigeragereza mu mirima, umwe tugashyiramo iyi Aflasafe undi ntituyishyiremo, nyuma nibwo tuzagereranya iyi mirima yose ngo tureba ahatewe Aflasafe ubumara bwa aflatoxine bwagabanutse ku kihe kigero, ibi bizadufasha guca burundu ubu bumara bwangiza imyaka n’ubuzima bw’abantu.”

Mu 2012 RAB ifatanije n’ibindi bigo bireberera iby’ubuhinzi bakoze ubushakashatsi ku gihingwa cy’ibigori, imyumbati n’amasaka basanga igice kinini cyaribasiwe na Aflatoxine, hakazwa ingamba zirimo kwanika no gufata neza umusaruro hanubakwa ubwanikiro.

Gusa mu 2019 hongeye gukorwa bushakashatsi nk’ubu nabwo ubu bumara bwongera kugaragara, ariho bahereye bakora ubushakashatsi hakoreshwa iri koranabuhanga.

Kugeza ubu iri koranabuhanga rimaze kugeragerezwa mu mirima 88 mu gihugu hose, aho nibigaragara ko rifite ubushobozi bwo guhangana n’ubu bumara, rizakwirakwizwa mu bahinzi bose, gusa hakazibandwa ku buhinzi bw’ibinyampeke, imyumbati n’ibindi.

Abashinzwe iby'ubuhinzi n'ubworozi basobanuriwe uko ikoranabuhanga rya Aflasafe rikoreshwa
Abagoronome bagera ku 100 bari guhabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga rya Aflasafe rizifashishwa mu kurwanya ubumara bwa Aflatoxine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .