00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe impamvu y’ibura ry’amazi muri Kigali

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 May 2022 saa 09:21
Yasuwe :

Hashize iminsi abaturage bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo bataka ibura ry’amazi nk’ikibazo kibahangayikishije kuko usanga batanga amafaranga menshi ngo babone amazi yo gukoresha.

Urugero ni umuturage wo mu Kagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima umaze iminsi agura ijerekani y’amazi ya litilo 20 ku mafaranga 1000Frw. Uyu muturage yavuze ko nibura ku munsi asigaye atanga 5000Frw ku mazi kuko akoresha ijerekani eshanu ku munsi.

Usibye uyu bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko bagowe n’ikibazo cy’amazi gikomeje kuba ingorabahizi mu Mujyi wa Kigali.

Umwe yagize ati “Amazi akomeje kuba ikibazo iyo utumye aho bajya kuvoma aba ahenze ku buryo utabasha kubona ahagije umuryango, ibi bituma udakora amasuku n’indi mirimo yo mu rugo.”

Kuri iki Cyumweru, Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyasohoye itangazo rigaragazo ko icyatumye amazi abura ari ukuvugurura imiyoboro y’uruganda rwa Nzove.

Iri tangazo ryavugaga ko biseguye ku baturage bo mu bice bya Runda, Rugalika, Gihogwe, Kabuye, Nyarutarama, Kibagabaga, Kinyinya,Bumbogo, Rukiri-Gishushu-Remera, Nyakabanda, Gisozi, Kamatamu, Meredien,Faisal, Kanserege,Kimihurura, Rugando, Gacuriro, Kagugu, Rwankuba, Kami na Gasanze.

Rikomeza rivuga ko biseguye ku baturage babuze amazi ibibazo bagiye kubikemura nubwo hatatangajwe igihe nyirizina aba baturage bazongea kubonera amazi.

WASAC yatangaje ko ikibazo cy'amazi amaze iminsi yarabuze muri Kigali cyatewe n'imirimo yo kuvugurura uruganda rwa Nzove

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .