Hatangajwe amatariki y’ingendo ku banyeshuri mu isubukurwa ry’amasomo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukwakira 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amatariki y’ingendo ku banyeshuri bazasubukura amasomo nyuma y’igihe asubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus, aho aba mbere bazatangira kujya ku mashuri yabo ku wa 29 Ukwakira 2020.

Ingengabihe y’itangira ry’amasomo iherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko ku wa 2 Ugushyingo 2020 aribwo amashuri yisumbuye ku biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu azasubukurwa.

Ni kimwe n’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abo mu wa Gatatu, uwa Kane n’uwa Gatanu n’abo mu mashuri nderabarezi bazasubira ku mashuri bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu.

Ibi byiciro bitatu ni byo bizajya ku mashuri guhera tariki ya 29 Ukwakira kugera ku wa 1 Ugushyingo 2020.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, rivuga ko ku wa 29 Ukwakira 2020 abazajya ku mashuri ari abiga ku mashuri yo mu Turere twa Gisagara, Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo; abiga i Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe n’abiga mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 30 Ukwakira, abanyeshuri bazajya ku mashuri yabo ni abiga mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo hamwe na Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Bukeye bwaho tariki ya 31 Ukwakira, hazagenda abiga mu turere twa Nyanza, Kamonyi na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo hamwe na Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Burengerazuba.

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba.

Ku banyeshuri bazasubukura amasomo ku wa 23 Ugushyingo 2020 biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane mu mashuri yisumbuye, bo bazatangira kujya ku mashuri guhera tariki ya 20 Ugushyingo 2020.

Kuri iyo tariki hazagenda abiga mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo; Karongi, Rutsiro, Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba na Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 21 Ugushyingo, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo; Ngororero, Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Tariki ya 22 Ugushyingo 2020 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri yo Ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba.

Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi kubahiriza ingengabihe y’ingendo bakohereza abana hakiri kare kugira ngo bagerere ku mashuri ku gihe. Ibi binajyana no kubaha amafaranga y’urugendo azabageza ku mashuri yabo ikanasaba abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge gukurikirana igikorwa cyo kwakira abana aho abagenzi bategera imodoka no kugenzura uko bakirwa mu bigo bigaho.

Tariki ya 29 Ukwakira 2020 nibwo abanyeshuri bazatangira gusubira ku mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .