Hatangajwe amatariki mashya y’imurikagurisha ry’ibikorerwa muri Oman rizabera mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Imurikagurisha ridasanzwe ry’ibicuruzwa bigezweho bikorerwa muri Oman, rizabera mu Rwanda guhera ku wa 29 Gashyantare 2020 kugera ku wa 3 Werurwe 2020 muri Kigali Convention Centre.

Iri murikagurisha ryagombaga kuba guhera ku wa 14 Mutarama 2020 kugera ku wa 20 uko kwezi, riza gusubikwa kubera urupfu rw’umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu Qaboos bin Said Al Said.

Abategura iri murikagurisha batangaje ko rizitabirwa n’abashoramari basaga 80 bamurika ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro, amabuye y’agaciro, ibyuma, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.

Ryateguwe n’ikigo cyo muri Oman gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (Ithraa), urwego rushinzwe ubucuruzi n’ingenda n’ikigo cy’inganda cya Madayn.

Iri murikagurisha rizaba ari umwanya wo kuganira ku bucuruzi hagati y’abashoramari b’Abanyarwanda n’abo muri Oman.

Biteganyijwe ko abakora ishoramari bo mu Rwanda bagera kuri 250 bazasura ibikorwa bazaba bamurika, bakanagirana ibiganiro na bagenzi babo bo muri Oman.

Abaritegura bavuga ko intego nyamukuru ari ukwagura amarembo y’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Iri murikagurisha rizabera muri Kigali Convention Centre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza