00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe amabwiriza mashya agenga ibirori bibera mu ngo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze amabwiriza agenga ikorwa ry’ibirori mu ngo, aho yatangaje ko bizajya biba kugeza saa Mbiri mu gihe umwihariko washyizwe mu turere dufite umubare munini w’abandura COVID-19 aho bizajya bisozwa mbere ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Nzeri, rishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Nzeri 2021, yakomoreye ibirori mu ngo, ikanasaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gushyiraho amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

Iyi Minisiteri yavuze ko utegura ibirori bikorewe mu rugo, asabwa “kumenyesha mu nyandiko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ibirori bizaberamo gahunda yabyo.”

Yongeyeho ko “Imenyesha rishobora no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (email cyangwa WhatsApp), igaragaza ubwoko bw’ibirori (urugero; gusaba no gukwa), igihe ibirori bizatangirira, igihe bizarangirira n’umubare w’abazabizamo.”

Yasabye “Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune cyangwa umuti usukura intoki (handsanitizer), gukangurira abitabiriye ibirori gusiga intera hagati yabo no kwambara agapfukamunwa igihe cyose batari gufungura no kunywa.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeyeho ko “Abitabira ibirori bibera mu rugo bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha atarenze 72 mbere y’ibirori.”

Ku bijyanye n’amasaha y’ibirori bibera mu rugo, yagize iti “Ibirori ntibigomba kurenza saa Mbiri z’ijoro. Icyakora, mu Turere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ibirori ntibigomba kurenza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.”

Inzego z’Ibanze n’iz’Umutekano ni zo zahawe inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza mu gihe abaturage basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda COVID-19.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ni we washyize umukono ku mabwiriza agenga ibirori bibera mu ngo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .