Ubu buhinzi bukorwa mu buryo burambye aho abahinzi bakoresha uburyo butandukanye bufasha kongera umusaruro w’imyaka no kurinda ibidukikije.
Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n’Ubworozi bubungabunga ubutaka (Rwanda Institute for Conservation - RICA) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ikigo Mennonite Cental Committee n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa (WFP) byateguye inama y’igihugu ya mbere ku buhinzi bubungabunga ubutaka.
Iyi nama yabaye ku wa 28 Werurwe 2025, yahuje abafatanyabikorwa mu by’ubuhinzi baganira ku ngamba zikwiye zo kwamamaza no gushishikariza abahinzi uburyo bwo guhinga babungabunga ubutaka, kuko ari cyo gisubizo kirambye ku bibazo byugarije Isi bituruka ku mihindagurikire y’ikirere no kuba ubutaka bugenda busaza ntibube bugitanga umusaruro uhagije.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RICA ushinzwe ubushakashatsi no gukwirakwiza ubuhinzi bubungabunga ubutaka, Dr. Ndambe Nzaramba Magnifique, yavuze ko mu mahame shingiro y’ubuhinzi bubungabunga ubutaka harimo kutarima ubutaka cyangwa guhinga gake, kuko ari byo byongera umusaruro mu buryo burambye.
Ati “Kurimagura, gutema amasinde cyangwa se gucoca ntabwo tubishishikariza abahinzi kubikora.”
Yakomeje avuga ko ibyo bikubiyemo gukoresha uburyo bwo kudahinga (no-till) cyangwa guhinga gake (minimum-till) mu gihe cyo gutera imbuto no kurwanya ibyatsi byangiza, bidasabye guhingagura umurima wose. Ibi bituma habaho kwiyongera kw’ibinyabuzima mu butaka kandi bukagumana umwimerere wabwo, bukabika amazi igihe kirekire, ndetse bikagabanya n’isuri.
Ihame rya kabiri ni ukuba ubutaka buhora butwikiriye. Ibi bikubiyemo gutera ibihingwa bitwikira ubutaka mu bihe bitandukanye by’ihinga, gusiga ibisigazwa by’imyaka mu murima nyuma yo gusarura no gukoresha isaso aho bishoboka. Gutwikira ubutaka bigabanya isuri n’igabanuka ry’intungagihingwa, bituma ubutaka bubika amazi bigafasha abahinzi guhangana n’amapfa.
Ihame rya gatatu ni ugusimburanya ibihingwa, umurima ugahingwamo ibihingwa bitandukanye. Ibi bikubiyemo guhinduranya ibihingwa mu bihe bitandukanye by’ihinga cyangwa kuvanga imyaka itandukanye mu murima umwe. Iyi mikorere ifasha kongera intungagihingwa mu butaka, kubugira bwiza, bikajyana no kongera umusaruro. Binabafasha gukumira kwiyongera kw’indwara n’ibyonnyi.
Dr Ndambe yagize ati “Birwanya indwara n’ibyonnyi. Iyo ukomeje gutera ubwoko bw’ibihingwa bimwe mu murima umwe usanga za ndwara zikomeza kuba nyinshi, uko dusimburanya rero ibihingwa bigabanya ibyonnyi hamwe n’indwara bigatuma umuhinzi adatera imiti myinshi, adakomeza ahangayikishijwe n’uko yabura umusaruro kubera indwara n’ibyonnyi.”
Inama ya mbere y’igihugu ku buhinzi bubungabunga ubutaka yitabiriwe n’inzego za leta, impuguke muri kaminuza, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, abahinzi n’amashyirahamwe afite ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubuhinzi.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr. Karangwa Patrick, yavuze ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka ari imwe mu nkingi zikomeye mu kubaka ubuhinzi burambye.
Yavuze ko kuri ubu ubutaka bungana na hegitari 1000 ari bwo bukorerwaho ubuhinzi bubungabungabunga ubutaka ariko bifuza ko uwo mubare wakwiyongera, nk’uko bigaragara muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (PSTA 5).
Ati “Intego dushaka kugeraho ni hegitari nibura ibihumbi 100 muri iri genamigambi rya PSTA5. Turashaka kuzakuba hafi inshuro ijana ubuso buhingwa mu buryo bwo bubungabunga ubutaka kuko tububona nk’imwe mu nkingi zikomeye mu guteza imbere ubuhinzi.”
Umuhuzabikorwa wa gahunda zo kwihaza mu biribwa mu muryango utegamiye kuri Leta Mennonite Central Committee, Habanabakize Thomas, yavuze ko MCC yashyize ingufu n’ubushobozi mu gushyigikira no guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka.
Imwe muri gahunda zihari ni iyo bise Imirima shuri (Farm Field School), yashyizwe hirya no hino mu gihugu. Buri murima shuri uhuriza hamwe abahinzi 30 bahabwa amahugurwa, nyuma bagakoresha ubumenyi bwabo mu mirima yabo ari na ko banatoza batanu mu baturanyi babo.
Habanabakize yagize ati “Dufata abahagarariye abahinzi, tukabatoza, na bo bagatoza abandi. Mu myaka 10 ishize, ubu buryo bwatanze umusaruro mwiza. Ubu turimo gukorera mu turere icyenda turimo Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi na Rutsiro, kandi turatekereza kwagura tukagera i Kayonza, Ruhango, Burera n’ahandi. Abahinzi benshi twakoranye babonye ko umusaruro wabo wiyongereye, bitewe no gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka."
Kimwe n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi bubungabunga ubutaka, n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa (WFP) na wo uvuga ko ubu buhinzi bamaze kubona ko ari bwo bwonyine bwafasha abaturage guhangana n’ibiza no kuboneza umusaruro, bityo ukaba waragiye utera inkunga gahunda zigamije kwimakaza ubu buhinzi.
Umukozi wa WFP Rwanda, Richard Makuza, yavuze ko uretse gutabara mu gihe cy’ibiza, amapfa n’imyuzure, bagiye banafasha abahinzi bato bato barenga 127,000 mu makoperative arenga 425 hirya no hino mu gihugu kugira ngo babashe kubona amasoko no gufata neza umusaruro nyuma yo gusarura.
WFP kandi, ishingiye ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, yakoranye na Leta muri gahunda zo kubaka ubushobozi bw’abahinzi bwo guhangana n’ibiza n’imihindagurikire y’ikirere, bityo bagakomeza kuboneza umusaruro n’igihe bari mu bihe bigoye. Ibi byatumye WFP ibona ko gukora no gushishikariza ubuhinzi bubungabunga ubutaka ari yo nzira n’igisubizo byizewe.
Makuza yongeyeho ati “Ni yo mpamvu twakusanyije inkunga yo gushyigikira imishinga y’ubuhinzi bubungabunga ubutaka. Twatangiriye ku mishinga y’igerageza mu turere dutanu kandi ubu twinjiye mu cyiciro gishya cyo gushyigikira gahunda zihuje intego za PSTA5."
Gakuba Jonas ni umuhinzi utuye mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho, umaze imyaka irenga itanu akora ubuhinzi bubungabunga ubutaka. Yavuze ko kuva mu 2018 ari bwo yayobotse ubuhinzi bubungabunga ubutaka kandi ko bimaze kumubyarira umusaruro ugaragara.
Ati “Iyo twahingaga ibigori ntabwo twarenzaga toni imwe kuri hegitari, ibilo 800 by’ibishyimbo byo kuri hegitari, ariko ubu aho dutangiriye gukora ubu buhinzi bubungabunga ubutaka umusaruro warazamutse bwikuba nk’inshuro 2, cyane kubera ko tubona amazi ku gihe kandi noneho ubuhinzi bubungabunga ubutaka bwatumye ubutaka bwacu bwongera kugarura umwimemerere wabwo kubera bya bisigazwa bisigara uko dusaruye mu mirima buri gihe.”











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!