Ni amarushanwa yitiriwe inyamaswa y’Inkomo ifatwa nk’ikirango cy’iyi pariki ari nayo mpamvu iri rushanwa ryiswe ‘Colobus Cup’, kuko iri mu zikunzwe cyane muri iri shyamba ndetse ikaba iba hake muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ntihemuka Pierre, Umuyobozi muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ushinzwe guhuza Pariki n’abayituriye, yavuze ko ari ubwa gatatu iri rushanwa riteguwe muri gahunda yo kwishimana n’abaturanyi b’iyi pariki, banagamije gukora ubukangurambaga bugamije kuyibungabunga.
Ati “Urabona ko kenshi iri rushanwa turitegura mu mpeshyi, tuba tugira ngo tubone akanya ko gutambutsa ubutumwa bwo kubungabunga iyi pariki, no kurushaho kuba abafatanyabikorwa mu kuyitaho.’’
Yakomeje avuga ko aya marushanwa yatangiye yitabirwa n’abagabo ariko ubu n’umupira w’abagore ukaba warongewemo kugira ngo bose bibonemo.
Gakuru Sylvestre w’imyaka 61 utuye mu Karere ka Nyamagabe, yabwiye IGIHE ko yabaye muri aka gace Pariki y’Igihugu ya Nyungwe itaritabwaho, ndetse ngo mu myaka ya za 1970 yajyaga ajyana na se guhiga no guhakura ubuki muri iri shyamba.
Avuga ko ibyo bakuragamo icyo gihe byabaga birimo imvune nyinshi ariko ubu bamaze gusobanukirwa ibyiza byo kubungabunga Nyungwe, kuko inyungu zayo zageze kuri benshi.
Ati “Ubu twamenye agaciro k’iyi pariki ndetse, inyamaswa isigaye idusanga mu mirima, tukayireka ikigendera, kuko inyungu ni nyinshi dore yaduhaye amajyambere, ubu natwe ku Kitabi dufite amahoteli yakira abasura Nyungwe, ibyo byose ni yo tubikesha.’’
Gakuru yakomeje avuga ko kuba ubuyobozi bwa Pariki banategura imikino nk’iyi igahuza urubyiruko rwinshi nabyo ari akandi kamaro kuko ibakura mu bwigunge.
Shimwa Uwase Divine, nawe abona Pariki y’igihugu ya Nyungwe nk’imari mu gace avukamo. Uwase ukiga mu mashuri yisumbuye, yavuze ko yamaze gusobanukirwa n’akamaro ka Nyungwe kandi yiyumva nk’umurinzi wayo cyane bitewe n’akamaro ayibonamo.
Ati “Sinifuza kubona uwakwangiza Pariki ya Nyungwe, kuko nzi neza akamaro kayo mu bukungu bw’igihugu’’.
Yakomeje avuga ko afite inzozi zo kuzajya gucururiza ku nkengero z’iyi Pariki kugira ngo ajye yakira abayisura bityo nawe ahabone amafaranga.
Ati “Mba numva mfite ubushake bwo kuyirinda nkanabyibutsa abandi, kuko mfite intego ko ninsoza amashuri yisumbuye nzajya kuhacururiza utuntu, wenda byazakura bikaba nka hoteli. Urumva rero uwangiza Pariki aba ampombya, kuko mu gihe kizaza umushinga wanjye utangiye Pariki yarononekaye kubera abayangiza, waba uburiyemo n’ejo hazaza hanjye haba hapfuye.’’
Iri rushanwa ryasojwe ku wa 04 Nzeri 2024, ryari rimaze ukwezi kose, aho mu bakobwa, umukino wa nyuma wahuje ikipe y’Umurenge wa Kivu muri Nyaruguru yatsinze ikipe y’Umurenge wa Karambi muri Nyamasheke.
Umurenge wa Kivu wegukanye igikombe n’ibindi bihembo, nyuma yo gutsinda Penaliti eshanu kuri enye za Karambi, nyuma yo kungana ibitego 2-2.
Mu bahungu, igikombe cyegukanwe n’Umurenge wa Karambi ku bitego bibiri ku busa bw’Umurenge wa Uwinkingi.
Mu byifuzo byatanzwe n’abaturage, ni uko iyi mikino yakwaguka hakiyongeramo n’iy’amaboko, kugira ngo abantu bakomeze gusabana bishimira ibyiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ikomeza kubagezaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!