Hasobanuwe impamvu kubakira imiryango isaga 5000 mu Burasirazuba bitazarangirana n’uyu mwaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Ukuboza 2019 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye uyu mwaka uzarangira imiryango irenga 5000 itabonewe amacumbi nkuko bari babibasezeranyije ari ukubera imvura nyinshi yaguye itari yitezwe ikadindiza iki gikorwa.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019 nyuma y’umuganda usoza uku kwezi yakoreye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo mu Kagari ka Gahima, ahashijwe ibibanza bitandatu ndetse hanacukurwa imisingi y’inzu z’imiryango itagiraga aho iba n’indi yahuye n’ibibazo by’ibiza kubera imvura nhyinshi.

Mu mpera za Nzeri ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba bwari bwatangaje ko nta kabuza uyu mwaka uzasiga abaturage 5433 babaruwe nk’abadafite aho kuba muri iyi ntara bubakiwe.

Icyo gihe abagera ku 1351 nibo bari bamaze kubakirwa kugeza muri Kanama, hari hasigaye 4082 ubuyobozi bukaba bwaravugaga ko nabo inzu zabo ziri kubakwa ngo bitarenze Ukuboza iki gikorwa kizaba cyarangiye zatujwemo abo zubakiwe.

Guverineri Mufulukye yavuze ko imvura nyinshi yaguye yatumye baba basubitse ibikorwa byo kubaka, gusa yizeza abaturage ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo Werurwe 2020 izasige abaturage badafite amacumbi babonye aho kuba.

Yagize ati “ Nkuko mubizi twihaye intego ko tugomba kubaka inzu y’azaturage batoranyijwe ko badafite aho batura bakeneye gutuzwa neza, nyuma yo gutoranywa rero twari twihaye intego ko tugomba kububakira kandi n’ubu iyo ntego turacyayihagazeho. Turacyakusanya imibare, ikindi inzu nyinshi zari zazamutse ariko tuza kugira ibihe tutari twateganyije bijyanye n’imvura dusanga bitashoboka ko zubakwa, tuba duhagaze.”

Yakomeje avuga ko ubu hatangiye gucya ari nayo mpamvu bongeye kubihagurukira, ngo amabati na sima n’ibindi bikoresho bizajya bitangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Mufulukye yavuze ko nyuma yo kuganira n’abayobozi b’uturere bihaye intego yo gusoza muri Werurwe ariko ngo hari n’inzu zizarangira mu kwezi kwa mbere bakazishyikiriza ba nyirazo.

Uturere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe nitwo tuza ku isoga mu kugira abaturage benshi badafite aho kuba gusa ngo ukwezi kwa gatatu kuzasiga iki kibazo gikemutse mu ntara y’iburasirazuba.

Guverineri Mufulukye yavuze ko kubaka inzu z'abadafite aho baba bizarangirana na Werurwe 2020
Mu muganda usoza ukwezi k'Ukuboza 2019, abayobozi batandukanye mu ntara y'Iburasirazuba bifatanyije n'abaturage mu kubakira abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .