00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasobanuwe impamvu Karongi iza ku isonga mu kugira imiryango myinshi yazimye muri Jenoside

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 4 May 2022 saa 02:46
Yasuwe :

Umuryango uvugira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, IBUKA, ugaragaza ko ubugome bw’abari abayobozi ba Komine Mabanza na Prefegitura ya Kibuye no kuba aka karere kari mu bice Inkotanyi zatinze kugeramo nka zimwe mu mpamvu zituma Karongi iza ku mwanya wa mbere mu kugira imiryango myinshi yazimye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango GAERG uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi ugaragaza ko mu gihugu hose hari imiryango 15.593 yazimye. Iyi miryango yari igizwe n’abantu 68.871 barimo abagore, abagabo n’abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal avuga ko Karongi iri mu turere twakoze Jenoside ku muvuduko ukabije. Ngo ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki gice bwatangiye kugaragara mu 1963 na 1973 ubwo habaga ibikorwa byo guhohotera no kwica abatutsi.

Ati “By’umwihariko mu 1994, ubwo Jenoside yabaga utu turere twari dufite abayobozi babi. Bashyize imbaraga mu kurimbura ubwoko bw’abatutsi”.

Ubuhamya butangwa n’abarokokeye mu Karere ka Karongi bugaragaza ko uwari Burugumesitiri wa Komine Mabanza na perefe wa Perefegitura ya Kibuye babeshye abatutsi ngo bajye muri Stade Gatwaro, ko ari ho hatekanye, nyamara ari amayeri yo kugira ngo interahamwe zizabice zibasanze hamwe.

Abatutsi bizeye abo bayobozi maze bashorera inka zabo, bamanuka ari ikivunge kirimo abana, abagore n’abagabo bajya muri Stade Gatwaro, bigeze tariki 18 Mata saa cyenda z’amanywa bagabwaho igitero n’Interahamwe.

Ahishakiye avuga ko Interahamwe zo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye zicaga abatutsi, zikajya no gutanga umusanzu mu yari Perefegitura ya Gitarama mu Karere ka Ruhango.

Ati “Indi mpamvu inakomeye ni uko ingabo za RPA zibohora igihugu zavaga Iburasirazuba ziza Iburengerazuba. Utu turere twagize ingorane zo kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi ihamare igihe. Ugenda ahandi ukumva babohowe mu matariki y’ukwezi kwa 4, abandi mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5. Muri aka Karere ka Karongi kugeza tariki 9 Nyakanga kari katarabohorwa”.

Uku gutinda kubohorwa, kwatumye Interahamwe zose zihanyura zihungira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho zigeze zigafatanya n’izindi zihasanzwe kwica abatutsi.

Ati “Bwa bumara abahatuye bari barigishijwe bwagendaga bwiyongeraho ubw’Interahamwe zivuye ahandi, uvuye i Byumba ahunga, uvuye Kigali, ku buryo n’umuturage wabaga yagize umutima wo guhisha umuntu yagize amahirwe yo kurokoka yagiraga atya ukabona aramusohoye mu kwezi kwa 6 aramutanze arishwe”.

Ahishakiye warokokeye mu Karere ka Karongi, umurenge wa Murambi abe bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gashali, avuga ko kuko Jenoside yahatinze byatumye bigera mu kwezi kwa 6 izuba ritangira kuva, noneho abicanyi bakajya batwika imisozi umututsi aho yari yihishe agahunga inkongi bakaba baramubonye bakamwica.

Ati “Igihe imisozi irimo gushya bagaharagarara ahirengeye uvumbutsemo bakamwica. Hakoreshejwe uburyo bwinshi bwo kwica bituma utu turere uko ari dutatu dukurikirana mu kugira imiryango myinshi yazimye”.

Mu Karere ka Karongi imiryango yazimye irenga 2800, Nyamagabe habarurwa irenga 1500, naho mu Ruhango irenga 1100. Mu Karere ka Rutsiro imiryango yazimye irenga 620.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gtwaro mu Karere ka Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .